Siporo

Kevin Muhire uri mu Rwanda byashoboka ko hari ikipe yahasinyira?

Kevin Muhire uri mu Rwanda byashoboka ko hari ikipe yahasinyira?

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Oman mu ikipe ya Saham Club, Muhire Kevin yageze mu Rwanda nyuma y’uko shampiyona y’iki gihugu ihagaze.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Misr El Makkasa yo mu Misiri mu mpera z’Ukwakira 2020, ntabwo iyi kipe yigeze imwongera amasezerano.

Uyu musore mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Gashyantare nibwo yabonye ikipe ya Saham Club muri Oman.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, shampiyona y’iki gihugu ikaba yarahagaze ntibizwi igihe izasubukurirwa ndetse uyu mukinnyi ari mu Rwanda.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora gusinyira ikipe imwe hano mu Rwanda akaba yayikinira muri shampiyona izakinwa mu gihe cy’amezi abiri, amakuru menshi akaba amwerekeza muri Rayon Sports.

Ese byashoboka ko yasinyira amakipe abiri mu isoko ry’igurisha rimwe(same transfer window)?

Muhire Kevin yasinyiye Saham Club ubwo isoko ry’igura n’igurisha ryo mu kwa Mbere ryari rifunguye, ubu amakipe yo mu Rwanda arimo kongeramo abakinnyi mu isoko rizafungwa tariki ya 29 Mata rikaba rifatwa nk’iryo mu kwa Mbere kuko u Rwanda rutigeze rufungurirwa bitewe n’uko nta shampiyona yabaga.

Iki nicyo benshi bibajijeho niba uyu mukinnyi wakorewe Transfer iva mu Misiri ijya muri Oman mu kwa Mbere byakunda ko yakorerwa indi imuzana mu Rwanda kandi bigaragara ko ari muri transfer window imwe.

Umwe mu banyamategeko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye ISIMBI ko bishoboka cyane mu gihe nta yindi kipe yakiniye ari Saham Club gusa.

Ubundi umukinnyi aba yemerewe gukina mu makipe atarenze abiri mu mwaka w’imikino umwe, mu gihe Saham Club ari yo kipe yonyine yakiniye muri uyu mwaka w’imikino, Muhire Kevin aramutse abengutswe n’ikipe yo mu Rwanda ikumvikana na Saham Club ikamugura cyangwa ikamutiza, byakunda ko akina shampiyona yo mu Rwanda, gusa byaba bivuze ko gusubira muri Saham Club ari mu mwaka w’imikino utaha.

Kevin Muhire amategeko ntabwo amugonga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top