Umunyarwenya Kevin Hart yiyambuye akazi yari yahawe ko kuzayobora ibirori bya Oscars nyuma y’iminsi itatu yibasirwa bikomeye kuri Twitter azira amagambo yavuze ku batinganyi.
Yatangiye kotswa igitutu mu buryo bukomeye guhera ku munsi byatangajwe bwa mbere ko ari we uzayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars bikomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihiriri cy’abamuvumiraga ku gahera benshi bashingiraga ku butumwa yashyize kuri Twitter kuva mu 2009 kugeza mu 2011. Hari igihe yavuze ko abonye umwana we w’umuhungu akina n’igipup cy’umukobwa we yahita amukankamira amubwira ko ibyo bisa n’ubutinganyi ndetse akakimucagagurira mu maso.
Uyu munyarwenya hari n’ubundi butumwa yashyize kuri urwo rubuga avuga ku ifoto y’undi muntu ko imeze nk’icyapa cy’abatinganyi kivuga kuri SIDA.
Aya magambo n’andi atandukanye Kevin Hart yagiye avuga ku butinganyi yafashwe nabi n’abantu benshi mu bakoresha Twitter ndetse biba ngombwa ko ubuyobozi butegura ibirori bya Oscars bwari bwamuhaye akazi bumubwira ko agomba gusaba imbabazi bitaba ibyo akakamburwa.
Uyu munyarwenya we yahise yemeza ko yahisemo kutazayobora ibyo birori nubwo ari amahirwe akomeye yari abonye kandi yifuzaga ko yamugeza ku yindi ntera, aharira uwo mwanya abandi kugira ngo "ibyanenzwe ntibibe ari byo bizaranga uwo mugoroba utagira uko usa uzaba urimo ibyamamare bikomeye muri sinema."
Kevin Hart yasabye imbabazi abagize imiryango irengera abaryamana bahuje ibitsina muri Amerika ku bw’ayo magambo ye yo mu gihe cyashize, ati "Nafashe amahitamo yo guhagarika kuyobora ibirori bya Oscars by’uyu mwaka. Nsabye imbabazi ku kubabaza abantu... Ndi gukura kandi ndashaka gukomeza, intego yanjye ni uguhuza abantu si ukubatandukanya."
Yavuze ko yizeye ko hari igihe yazayobora ibyo birori mu gihe kiri imbere ashimira abari bamuhaye ayo mahirwe, yongeraho ko ku bijyanye n’ibyo yavugaga ku butinganyi n’uburyo abufata muri iki gihe byahindutse kuko yageze mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwe.
Chad Griffin ukuriye umuryango urengera uvugira abatinganyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubije Hart kuri Twitter ko afite umwanya w’imbonekarimwe wo kwigishiriza abantu muri ibi bihe anyuzemo, akohereza ubutumwa ku rubyiruko rwiyumvamo kuba gutyo ko nabo bafite agaciro kandi bakwiye kubahwa nk’abantu.
Kevin Darnell Hart ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi, yakinnye no muri filime zitandukanye nka ’Think Like a Man’, ’Ride Along’, ’The Secret Life of Pets’ n’izindi.
Ibirori bya Oscars bigiye kuba ku nshuro ya 91 bitegerejwe ku itariki ya 24 Gashyantare 2019, mu gihe abazahatanira ibihembo bo bazatangazwa ku ya 22 Gashyantare, umwaka utaha.

Ibitekerezo