Siporo

Kapiteni w’ikipe y’igihugu yateye ivi (AMAFOTO)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu yateye ivi (AMAFOTO)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier usanzwe ukinira REG BBC yateye ivi yambika impeta ya fiançailles umukunzi we, Isaro Amanda.

Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022 nibwo Shyaka Olivier yashinze ivi hasi asaba umukunzi we Isaro Amanda ko yazamubera umugore iminsi basigaje ku Isi bakazayimara bari kumwe na we arabyemera ubundi amwambika impeta y’urukundo.

Nyuma yo kumwambika impeta, Olivier yabwiye ISIMBI ko impamvu yahisemo kumwambika impeta ari uko ari umukobwa wihariye ku bintu byose.

Ati "Ni uko yihariye mu mico no mu myifatire, agira urukundo, akunda gusenga ariko ikirenze ibindi ni uko umutima we n’urukundo agira nta handi nigeze mbibona."

Olivier Shyaka yamwambitse impeta mu birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi, ni nyuma y’imyaka 2 bakundana.

Shyaka Olivier yambitse impeta ya Fiançailles Isaro Amanda nyuma y'imyaka 2 bakundana
Yamutwaye amupfutse mu maso kuko yashaka kumutungura
Amanda byamurenze cyane biramutungura
Yabyemeye atazuyaje
Ngo umutima agira nta wundi muntu arawubonana
Byari ibyishimo ku mpande zombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Isingizwe eric
    Ku wa 4-02-2022

    Yego ukoze ibyabagabo kuko imana yaduhaye igikombe cyinyuguti ine arizo lave uzagire ibihe byiza murukundo na cherr wae.

IZASOMWE CYANE

To Top