Umuraperi Kanye West uvugisha benshi kubera ibyo akunze gutangaza, yashyize mu majwi Drake amushinja kumushyiraho iterabwoba no kubangamira umudendezo w’urugo rwe na Kim Kardashian.
Aba baraperi bombi bakomeye bamaze amezi bari mu bushyamirane bwanumvikaniye mu ndirimbo za Kanye West zirimo iyitwa “Lift Yourself”, “Infrared” na “Life of Adidon”. Uyu muraperi yaherukaga kumvikana avuga mugenzi we ubwo yamusabaga imbabazi kuri Twitter nabwo bagiranye amakimbirane.
Yongeye gutungurana ku wa Kane w’iki cyumweru anyuza ubutumwa bwisukiranya kuri urwo rubuga. Yavuze ko Drake yashyize iterabwoba ku muryango we. Hari aho yagize ati "Nihagira ikintu na kimwe kiba ku muryango wanjye cyangwa njyewe ni wowe wa mbere wo kubibazwa."
Kanye West yashinje uyu mugenzi we gutegura imirwano yabaye mu gitaramo cy’inshuti ye Pusha T muri Toronto mu minsi ishize. Yanagize ati "Ubabaza abantu mu gitaramo, umvuga nabi mu gihe nari nifitiye ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, rekera aho muvandimwe. Ugerageza kumparabika, ibyo njye sinabikora."
Uyu muraperi avuga ko icyo yifuza kuri Drake ari ibiganiro bituje, ati "Dukwiye kwereka abantu ko abaraperi dushobora kuganira hagati yacu bitabaye ngombwa ko abantu bapfa cyangwa ngo birangire twisanze muri gereza."
Yabisubiyemo kenshi ko nubwo anenga Drake amukunda bityo adashobora gukora ibimubabaza na rimwe. Uyu mugenzi we ntaragira icyo abivugaho ahubwo abandi bahanzi barimo Ariana Grande nibo bavuze kuri ubwo butumwa.
Kanye West yanibasiye uyu mukobwa avuga ko ari gukoresha amakimbirane ye na Drake ngo yamamaze indirimbo ze. Ariana yari yavuze ati "Mu gihe abagabo bakuze bari gutongana, njye na Miley twasohoye indirimbo nshya nziza."
Ikinyamakuru People cyatangaje ko hari amakuru yizewe ko Kim Kardashian aho ahagaze mu kibazo cy’umugabo we, yifuza ko yava burundu kuri Twitter akareka kuvuga ibintu byinshi atangazaho.
Uyu muraperi ari mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko batavugwaho rumwe, yakunze gutangaza ibintu biteza impagarara by’umwihariko kuri bagenzi be. Yaherukaga kuvugwa cyane ubwo yasuraga Trump mu biro bye akamwita inshuti ye ikomeye.

Ibitekerezo