Juliana yatuye isabukuru ye umunyamideli warohamye muri Victoria
Isabukuru ya Juliana yayihariye kunamira no kuzirikana umunyamideli Chuck Brian Salvator aherutse gupfira mu kiyaga cya Victoria.
Juliana Kanyomozi yagize isabukuru y’imyaka 37 y’amavuko. Nta birori yakoze ahubwo yahisemo gufata uyu munsi yunamira inshuti ye magara Chuck Brian Salvator uri mu bantu baherutse gupfira muri Victoria.
Chuck Brian Salvator ubusanzwe witwa Brian Ndoori yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018. Yari mu kivunge cy’abanyabirori bari mu bwato buherutse kurohama bugahitana abarenga 30.
Brian, yari umwe mu banyamideli unafite ubuhanga mu kwambika ibyamamare. Asize umwana umwe.
Juliana Kanyomozi yavuze ko uyu musore yari inshuti ye ‘magara’ ndetse Chimp Reports yavuze ko uyu muhanzi atigeze akora ibirori by’isabukuru ahubwo yifatanyije n’umuryango we kumwunamira.
Uyu munyamideli yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri muri district ya Kisoro ihana imbibi n’Akarere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Kanyomozi yahishuye ko ubwo aherukana na Brian bavuganye igihe gito ndetse uyu musore ashaka kumugurira icyo kunywa ntibyakunda kuko yari ahuze cyane.
Yagize ati “@thatlastking[izina Brian yakoreshaga kuri Instagram], maze igihe nirengagiza kwemera ko aya makuru ari impamo. Nizeraga ko rimwe uzanyandikira ukambwira ko umeze neza. Ubu ntaho nahungira ukuri. Ubwo duherukana twavuganye akanya gato, washatse kungurira icyo kunywa ntibyakunda kuko nari ngiye kuririmbira abageni, nahise nkubwira ko ‘twazabikora turi babiri’.”
Yashimiye Brian uburyo yagiye amwitaho mu kumwambika. Ati “Ndagushimira uburyo wanyitagaho nkaberwa kubera imyambaro myiza wampitiragamo, ariko hejuru ya byose ndagushimira ko wabaye inshuti yanjye. Ndagukumbuye bikomeye Chucky.”
Juliana yavutse ku wa 27 Ugushyingo 1981, yabyawe n’Igikomangoma Prince Gerald na Catherine Manyindo bo mu Bwami bwa Tooro.

Ibitekerezo