Jeannot Witakenge wakiniye APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, akanaba umutoza wungirije wa Rayon Sports, yasezeweho bwa nyuma aho ahita ajya no gushyingurwa.
Uyu mugabo w’umunyabigwi wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yitabye Imana tariki ya 24 Mata 2020 aguye mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) aho yari arwariye kuva tariki ya 11 Mata 2020, akaba yarazize kanseri y’igifu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020 ni bwo umuryango we wagiye gufata umurambo ku bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) anasezerwaho bwa nyuma.
Umuhango wo kumuseraho wabereye mu kibuga cy’umupira cya Bukavu, witabiriwe n’abantu banyuranye barimo abo bakinanye, isanduku ye yeretswe ikarita itukura nk’ikimenyetso kimukura ku Isi.
Nyuma y’uyu muhango yahise hakurikiraho umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Ruzizi.
Muri Nyakanga 2019, uyu mugabo yaje kugira ikibazo mu nda ajya kwa muganga basanga afite ikibazo mu gifu, abaganga bategetse ko agomba kubagwa, nyuma y’aho yakomje kuremba kugeza yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.
Jeannot Witakenge yitabye Imana afite imyaka 40, yakiniye Rayon Sports maze muri 2017 aza kuyibera umutoza wungirije, batandukanye muri 2018, ntiyongeye kugaragara cyane, yahise yisubirira iwabo muri DR Congo.
Uretse Rayon Sports, Jeannot Witakenge yakiniye amakipe arimo APR FC, St Eloi Lupopo yo muri DR Congo, Interr Stars yo mu Burundi n’izindi

Ibitekerezo
Christian
Ku wa 27-04-2020Imana imwakire mubayo