Imyidagaduro

Jay Polly yateguriwe ibirori byo kumuha ikaze avuye muri Gereza

Jay Polly yateguriwe ibirori byo kumuha ikaze avuye muri Gereza

Tuyishime Joshua[Jay Polly] agiye kurangiza amezi atanu y’igifungo yakatiwe, azahoka mu cyumweru gitaha ahite akorerwa igitaramo cyo kumuha ikaze.

Jay Polly yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we.

Uyu muhanzi azasohoka muri gereza tariki ya 28 Ukuboza 2018. Namara hanze iminsi itatu azahita akorerwa ibirori byo kumwakira no kumuha ikaze mu buzima bushya nyuma y’amezi atanu ari kugororwa.

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 1 Mutarama 2019, kizagaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Jay Polly ubwe. Shaddy Boo umaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga, na we azaba ari muri ibi birori bizabera kuri Platinum Club.

Jay Polly avuga ko nagera hanze azakomeza gufatanya n'abahanzi bagenzi be mu gukora umuziki wubaka igihugu

Jay Polly umaze igihe muri gereza ya Mageragere, aheruka kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko igihe amaze afunzwe yize amasomo menshi azamufasha mu buzima bwo hanze.

Yandikiye indirimbo nyinshi muri Gereza ndetse nagera hanze azaruhukira muri studio.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top