Jay Polly akiva muri gereza yashatse irindi cumbi asiga umugore we
Umubano wa Jay Polly na Uwimbabazi Sharifa babanaga mbere y’uko afungwa wakomeje kuzamo agatotsi ku buryo kongera kubana mu mahoro bishobora kuba byaranze.
Umuraperi wakunzwe bikomeye mu Rwanda, Jay Polly yavuye mu buroko tariki ya 1 Mutarama 2019, nyuma y’amezi atanu afunzwe.
Yakiriwe n’inshuti ze, itangazamakuru ndetse na Uwimbabazi Sharifa[umugore we] n’umwana babyaranye. Icyo gihe barasekaga ubona ubwiyunge hagati yabo bwarakunze, na Jay Polly yahise abihamya ko ibintu bimeze neza.
Jay Polly akiva muri gereza, inshuti ze zaramuherekeje ndetse zimugeza iwe. Umwe mu baherekeje Jay Polly asubira mu rugo yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko akigera kwa Sharifa bahise bashaka kurwana barakiza.
Uyu muntu utashatse ko dutangaza amazina ye, yahamije ko “ikibazo cyaturutse ku mugore, wabonaga yiyenza kuri Jay, amutuka, amubwira amagambo mabi ku buryo bashatse kurwana turabakiza”.
Jay Polly ngo yahise ajya kwishinganisha mu nzego z’umutekano azimenyesha uko ibintu bihagaze.
Nyuma y’igitaramo cyo kwakira Jay Polly cyabereye muri Wakanda, kirangiye Jay Polly yahise ajya gucumbika kuri Orient Park Hotel i Nyarutarama. Aha niho yanakoraniye ikiganiro na Isimbi.rw nyuma yo kuva muri gereza, ni naho inshuti za hafi zamusuraga mu minsi ya mbere agifungurwa.
Umunyamakuru wa Isimbi.rw yahamagaye Jay Polly amubaza niba koko umwuka warongeye kuba mubi hagati ye na Sharifa kugeza ubwo batakibana, akimara kumva ingingo umunyamakuru amubajije ahita ahereza mugenzi we telefone ngo avuge ko yaraye mu gitaramo akiryamye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019, umunyamakuru yabajije uyu musore wasubije mu izina rya Jay Polly impamvu nyir’ubwite amuhaye telefone kandi ari we bavuganye mbere, undi asubiza amagambo atumvikana akupa telefone.
Inshuti ya hafi ya Jay Polly, yahamirije Isimbi.rw iti “Umusaza akiva hariya[mu buroko] yageze mu rugo ibintu biba bibi bashaka kurwana. Umusaza abonye bikomeye twahise tumugira inama yo kujya kubibwira ubuyobozi, arishinganisha nyine.”
Uyu muntu twamubajije niba Jay Polly atakibana n’umugore, na we ati “Uwo mugore uvuga ariko ni uwuhe. Nta mugore twebwe tuzi, umugore yitwa umugore w’umuntu hari inzira byaciyemo[…] Ubu afite ahandi hantu aba.”
Jay Polly yaherukaga kutubwira ko afite indirimbo y’urukundo yahimbiye umugore we Uwimbabazi Sharifa, hari n’indi yanditse ku bari n’abategarugori mu gusobanura icyo abatekerezaho bitandukanye n’uko bamwe bamufashe amaze gufungwa.
Ati “Hari n’indirimbo y’urukundo nahimbiye umugore wanjye…”
Turakomeza kugerageza gushaka impande bireba ngo basobanure byimbitse ibyatangajwe ku mubano wabo uvugwamo igitotsi.

Ibitekerezo
Rukundo
Ku wa 11-01-2019Akabaye icwende.