Nyuma y’uko Komisiyo y’Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Jacky Minnaert miliyoni 13.56frwa kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, uyu mubuligi yasabye FERWAFA kumufasha kuko iyi kipe yatereye agati mu ryinyo.
Tariki ya 27 Mata 2018, Ivan Jacky Minnaert yasinye amasezerano y’imyaka 2 atoza ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 20 Nyakanga 2018 yaje guhabwa ibaruwa imusezera ku mirimo ye.
Ivan Jacky Minnaert akaba yaraje guhita arega iyi kipe ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko, maze muri Kamena 2019 akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura uyu mutoza 35,535 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga miliyoni 32,514,525 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma ya Rayon Sports yaje kujuriria uyu mwanzuro maze mu Kuboza 2019 Komisiyo y’Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Umubilgi Iva Minnaert, miliyoni 13.56 Frw.
Rayon Sports yari yasabwe kwishyura Ivan Minnaert ariko kuva icyo gihe ikaba itarishyura uyu mubiligi wahoze ayitoza.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandatswe na Me. Olivier Mulindahabi Kabahozi mu izina rya Jacky Ivan Minnaert nk’umunyamategeko we, yandikiye FERWAFA iyisaba gukurikirana ikibazo cya bo kuko kuva yafata icyo cyemezo nta kintu na kimwe barakira kivuye muri iyi kipe.
Muri iyi baruwa yandikiwe FERWAFA mu rurimi rw’igifaransa, bayisabye ibisobaniro ku gihano yafatiye Rayon Sports ariko hakaba hashize ukwezi kose itarabasubije, bakaba bayisaba ko yasubiza mu gihe gito gishoboka, kuko guceceka kwa yo gushobora gufatwa nko kwanga gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Ubujujirire.

Ibitekerezo