Itike z’igitaramo cya King James hari izashize, izindi hasigaye mbarwa
Nyuma y’iminsi itatu gusa umuhanzi King James atangaje ko yamaze gushyira ku isoko amatike y’igitaramo ‘20years of King James’, amwe yamaze gushira ku isoko (Sold-out) ni mu gihe andi nayo hasigayemo mbarwa.
Iki gitaramo King James yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, kizaba tariki ya 1 Kanama 2026 muri Kigali Arena.
Iyo urebye muri sisiteme usanga hari ibyiciro byamaze kuba Sold-out nko mu cyiciro cya Wheelchair ndetse n’amatike agura ibihumbi 25 Frw nayo yamaze gushiramo, ni ayo mu cyiciro bise ’Blue’.
Mu bindi byiciro byashyizwe muri sisiteme, bigaragara ko hasigayemo munsi ya 20% aho nko mu matike ya VIP agura ibihumbi 60 Frw, bigaragara ko hasigayemo amatike atagera ku ijana, mu matike y’ibihumbi 35 (Green) hasigayemo mbarwa kimwe n’amatike y’ahasigaye hose agura 15 Frw.
Gusa hari amatike atagaragara muri sisiteme nk’ameza ateye imbere y’urubyiniro agura miliyoni 2Frw kuri buri imwe (ni ameza 18) n’abashaka kuzicarana muri ‘Suites’ basabwa kwishyura miliyoni 3,5Frw.
Ubwo ISIMBI yashakaga kumenya byinshi kuri ibi byiciro bitari muri sisiteme, yagerageje kuvugana na Bruce Intore ubifite mu nshingano ariko ntibyakunda kuko atabonekaga ku murongo wa telefoni.
King James yatangiye umuziki muri 2006, yaje kwigarurira imitima ya benshi muri 2008 ubwo yasohoraga indirimbo ’Intinyi.’
Muri 2010 King James yashyize hanze Album ya mbere yise ’Umugisha’ umwaka wakurikiyeho yasohoye Album ya kabiri yise ’Umuvandimwe’ yamurikiye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yaje kumera nkufashe akaruhuko maze muri 2014 asohora Album ya gatatu ’Ntibisanzwe’ yamurikiye i Musanze aho yagiye muri Kajugujugu.
King James akaba yari amaze iminsi ameze nk’utuje atagaragara mu muziki cyane aho aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize yo yise ’Gukura.’

Ibitekerezo
Elie NSABIMANA
Ku wa 5-05-2026Abanyarwanda turishimye cyn kubwa DJ toxxic ni inkuru nziza cyn kdi turashimira leta y'urwanda kubw'umwanzuro mwiza 🙠🙠🙠🙠🙠ðŸ™