Itangishaka Blaise wari mu batoza 13 bagiye kongera ubumenyi muri Spain, ntiyagarukanye na bagenzi be aho bamubuze.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo aba batoza berekeje mu mahugurwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid yamamaza Visit Rwanda.
Aya mahugurwa y’iminsi itanu yarangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu ubwo barimo bitegura kugaruka ni bwo Blaise bamubuze.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bamushatse bagira ngo hari nk’ikintu yagiye kugura aragaruka baramubura, bahitamo kumusiga ariko bakaba bamaze kubimenyesha Minisiteri ya Siporo n’inzego z’ubuyobozi muri Espagne.
Itangishaka Blaise akaba yarabaye muri Spain ubwo yari mu irerero rya Aspire Academy rya Barcelona.
Yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Marines FC, APR FC na AS Kigali. Akaba yari amaze kwinjira mu butoza aho yatoje APR y’abagore, ananyura mu Intare FC.

Ibitekerezo