Iserukiramuco Mashariki African Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, rizahuriza hamwe abakora filime bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye.
Kuri iyi nshuro, Mashariki African Film Festival ifite insanganyamatsiko igira iti “Sinema mu kugaragaza ubumuntu”.
Iyi nsanganyamatsiko yatekerejwe mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango nyarwanda kuzirikana ubumuntu ndetse no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kugeza ubu filime zirenga 1500 zamaze kwiyandikisha zisaba kuzitabira iri serukiramuco, nyuma y’itariki 31 Mutarama nibwo bazamenyakana izabashije kwemererwa kuzitabira Mashariki African Film Festival.
Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco ni izakozwe n’Abanyafurika kandi zivuga inkuru zerekerayeAfurika, zikaba zarakozwe nibura guhera muri 2017.
Uretse kwerekana filime, hazaba hari gahunda yo gutanga amasomo ajyanye na sinema, guhemba filime n’abakora filime mu byiciro bitandukanye.
Filime zizerekanwa kandi zizaba zibanda ku kwerekana ubumuntu ndetse nyuma yo kwerekana filime hazajya haba umwanya w’ibibazo n’ibisubizo mu gihe uwakoze iyo filime ahari.
‘Girls in Cinema’ ni kimwe mu bizaba bigize Mashariki African Film Festival muri uyu mwaka, iyi ikaba ari gahunda yo gushishikariza umubare munini w’abakobwa kujya muri sinema.
Hateganyijwe gahunda zo kwigisha abakobwa gukora filime bifashishije telefoni zigezweho (smartphones), nka kimwe mu bikoresha bihendutse ugereranyije n’ibindi bikoresho bikenerwa.
Mu byiciro byari bisanzwe bihatanirwamo ibihembo muri Mashariki African Film Festival hiyongereyemo ‘Best East African Documentary, Best Rwandan short Fiction.
Harimo kandi icyiciro cy’Iziwacu Films kigenewe sinema nyarwanda, kikazahembwamo; Best Feature Film, Best Actor, Best Actress, Best Original Screenplay
Mazimpaka Kennedy uri mu bategura iri serukiramuco, avuga ko bahamagararira abantu hirya no hino muri Afurika bafite filime zakozwe hagati ya 2017-2018 ndetse n’izishobora kuzasohoka mu 2019 kwiyandikisha bakagerageza amahirwe.
Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka rigamije kumenyekanisha filime nyafurika no kuzikundisha Abanyafurika n’isi muri rusange.
Uyu mwaka iri serukiramuco rizaba guhera tariki 24 kugeza kuri 31 Werurwe 2019 muri Kigali Conference and Exhibiton Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ibitekerezo
mugabo etienne
Ku wa 5-02-2019Nibyiza