Siporo

Iragire Saidi ntiyemeranya na Rayon Sports

Iragire Saidi ntiyemeranya na Rayon Sports

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Iragire Saidi ntiyemeranya n’iyi kipe yatangaje ko muri iyi minsi yabahaye amafaranga yo kwifashisha muri ibi bihe bikomeye shampiyona yahagaze bitewe na COVID-19.

Ku munsi w’ejo ni bwo hasohotse inkuru ivuga ko abakinnyi ba Rayon Sports ibintu bitameze neza kuko baheruka umushahara w’ukwezi kwa Mbere ubu ibintu bikaba bitifashe neza ngo n’iyo babajije ubuyobozi nta gisubizo babona.

Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwa Twitter ikaba yaratangaje ko muri iyi minsi yafashije abakozi ba yo 49 barimo n’abakinnyi ibaha ubufasha bwo kubaho buri hagati y’ibihumbi 100 na 50.

Yagize ati“Muri iyi minsi Rayon Sports yafashije abakozi bayo 49 barimo n’abakinnyi bahabwa ubufasha bwo kubafasha kubaho buri hagati ya 100K na 50K bitewe n’ibibazo bya buri wese ndetse n’umuryango afite. Twafashije kdi abafana b’aba #Houligans kuko nabo bari babukeneye!”

Ibi ariko ntabwo yabyemeranyijeho na myugariro w’iyi kipe wahise avuga ko babeshya ko ayo mafaranga bayabahaye mu byumweru 2 bishize, ngo ababonye ubu butumwa bagira ngo bahawe andi kandi atari byo.

Yagize ati“Iminsi ya ryari??? Ntabwo ari byo... Muri iyi minsi mwe mwumva icyo ari cyo hashize ibyumweru 2 twarahawe 50k reba ubwo butumwa bashyizeho nonaha ko Rayon yahaye abakinyi ba yo amfaranga. Iminsi turimo iragoye byo, na yo 50 turayashyima, ikibazo mwaba muzi aho duherukira guhembwa?”

Yakomeje avuga ko amafaranga bahawe bayahawe tariki ya 26 Werurwe 2020, ngo ariko icyamuteye urujijo ni ukuntu ubutumwa bwaje uyu munsi bigaragara nk’aho hari andi mafaranga babongeye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top