Siporo

Inkuru nziza kuri Rayon Sports mbere yo gukina na APR FC

Inkuru nziza kuri Rayon Sports mbere yo gukina na APR FC

Rayon Sports yagaruye abakinnyi bane batagaragaye mu mukino uheruka kubera uburwayi n’imvune, bakaba batangiranye imyitozo n’abandi.

Abo ni Kwizera Olivier umunyezamu wari urwaye iryinyo bw’iryinyo, Ndikumana Asman wari wagize imvune y’akagombambari, Youssou Diagne wari wagize imvune idakabije na Tshimanga Ramazani wari wababaye mu rukenyerero bose bakaba batarakinnye umukino wa Gorilla FC.

Aba bakinnyi bose uko ari bane bakaba barasubukuye imyitozo ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026.

Ni mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazahuramo na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026, amahirwe menshi ni uko uyu mukino ugomba kuzabera muri Stade Amahoro.

Rayon Sports ikaba irimo yitegura uyu mukino aho abakinnyi bayo bose ibafite barimo gukora imyitozo uretse Ndayishimiye Richard utazawukina kuko afite amakarita atamwemerera kuwukina.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yari muri Shampiyona aho makipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Na none ni yo makipe yahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, cyaje kwegukanwa na APR FC iyitsinze ibitego 2-0.

Tshimanga yasubukuye imyitozo
Kwizera Olivier yari yarwaye iryinyo
Ndikumana Asman yari yagize ikibazo cya 'cheville'
Youssou Diagne yasubukuye imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top