Inkomoko ya filime nshya ’Umushinga w’Ubukwe’ ya Clapton Kibonke agiye gusohora
Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema nka Clapton Kibonke agiye gushyira hanze filime nshya yise ’Umushinga w’Ubukwe’ ishingiye ku bibera ku mbuga nkoranyambaga.
Kibonke akaba ari na we nyiri filime y’uruhererekane ’Umuturanyi’ itambuka kuri YouTube ariko ikaba yari imaze igihe idasohoka gusa ikaba yongeye gusohoka, yavuze ko impamvu habayeho gusa no guhagarara kwayo byatewe n’uko atari ahari kandi ari we nyir’umushinga.
Ati "Nta kibazo kigeze kibaho, impamvu ni uko ntari mpari kandi ari njye nyirabyo, urumva rero ntabwo byari gukomeza ntahari."
Yakomeje abwira ikinyamakuru ISIMBI ko filime Umushinga w’Ubukwe igiye gusohoka ari filime y’urukundo ariko na none ivuga ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.
Ati "Ni filime ivuga ku rukundo inavuga ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga. Igitekerezo kikaba cyaraje mu buryo bw’ubuhanzi."
Yakomeje avuga ko abakinnyi baziyigaragaramo ari abasanzwe bamenyerewe muri Sinema ariko na none hari n’andi masura mashya azayigaragaramo.
Iyi filime ikaba izasohoka tariki ya 9 Kamena 2026 aho nayo izajya inyuzwa ku muyoboro wa YouTube wa Clapton Kibonke.

Ibitekerezo
Bizimana Emmanuel
Ku wa 8-06-2026Yego mukomeze muduhe komedi tirabakunda cyane