Imyidagaduro

Imyambarire ya Doja Cat yazamuye impaka, Minisitiri Utumatwishima avuga ko ku rubyiniro atari mu rusengero

Imyambarire ya Doja Cat yazamuye impaka, Minisitiri Utumatwishima avuga ko ku rubyiniro atari mu rusengero

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yavuze ko abantu bagomba kumenya ko buri muhanzi yambara bijyanye n’ibihangano bye uzashaka kwigana Doja Cat azaba ataratojwe.

Ni nyuma y’impaka ndende zavutse kubera imyambarire y’umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat waraye ataramiye i Kigali agashimisha benshi ariko imyambarire ye ntiyavugwaho rumwe.

Uyu muraperikazi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘B*tch I’am Cow’, ‘Paint the Town Red’ yanahereyeho, uko yari yambaye byagaragazaga bimwe mu bice by’umubiri we, abatabyishimiye bavuga ko atari umuco wo kwigisha Abanyarwanda

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yashyize ubutumwa kuri X abaza Minisitiri Utumatwishima niba umunsi umwe umunyarwandakazi yambaye nka Doja Cat, RIB itazamuhamagaza.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ku rubyiniro atari mu rusengero cyangwa mu nteko y’Umuco.

Ati “Ku rubyiniro, umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si ku rusengero, si ku Nteko y’Umuco, si mu ishuri, si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo.”

Gusa yasoje avuga ko uzigana Doja azaba ataratojwe. Ati "Uzabyigana atari Doja ku rubyiniro azaba ataratojwe."

Imyambarire ya Doja Cat yateje impaka
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ku rubyiniro atari mu rusengero
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Martin
    Ku wa 20-03-2026

    Nyamara nisawa

IZASOMWE CYANE

To Top