Nyuma y’ikipe ya Musanze FC yahagaritse amasezerano y’abakozi ba yo, ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi yamaze guhagarika amasezerano y’abakinnyi n’abatoza by’igihe gito bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa by’imikino bihagarara.
Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyamaze kugera mu Rwanda, hafashwe ingamba ko ibikorwa byose bihuza abantu birimo imikino n’imyidagaduro bihagarikwa, ni muri urwo rwego na shampiyona y’icyiciro cya mbere na yo yahise ihagarara.
Nk’uko bigaragara ku ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC, Kamuzinzi Godefroid, yamenyesheje abakinnyi n’abatoza ko ashingiye ku cyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bihagara mu gihugu hose harimo na shampiyona y’umupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2019-2020 kandi hakaba hatazwi igihe icyorezo kizarangirira.
Ashingiye kandi ko umushahara ari ingurane y’akazi kakozwe kandi ibi bihe hakaba nta kazi gahari kajyanye no gukorera ikipe ya Espoir FC nk’uko bikubiye mu masezerano y’akazi.
Yabamenyesheje ko guhera tariki ya 15 Mata 2020 amasezerano y’akazi bari bafitanye na Espoir FC abaye ahagaze by’igihe gito kugeza igihe ibikorwa bijyanye na yo bizongera gusubukurwa.
Espoir FC ibaye ikipe ya 2 ifashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano yari ifitanye n’abakinnyi n’abatoza, ni nyuma ya Musanze FC yayahagaritse mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibitekerezo