Siporo

Ikipe ya Bugesera WBBC yakiriye amagare afite agaciro miliyoni hafi 6

Ikipe ya Bugesera WBBC yakiriye amagare afite agaciro miliyoni hafi 6

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu ikipe y’abagabo ya Basketball y’abafite ubumuga (Bugesera Wheelchair Basketball Club) yakiriye amagare atandatu yaguriwe n’akarere ka Bugesera FC, akaba afite agaciro ka Miliyoni 5 n’ibihumbi 700.

Aya magare azajya yifashishwa n’iyi kipe yabonye ku bufatanye n’akarere ka Bugesera rimwe rifite agaciro ka 950 by’amadorali.

Ni igikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi aho yavuze ko yishimiye ko abahungu bafite ubumuga muri aka karere n’abo babonye umukino bakina kuko bashiki babo bakina Sitting Volleyball.

Ati "Kuba habonetse ibikoresho bifasha abahungu, icyo twifuzaga ni uko mu cyiciro cy’abafite ubumuga, n’abahungu babona umukino bakina, bashiki babo bakina Sitting Valleball kandi tumaze kuba ubukombe, ariko abahungu twashatse ko nabo bakora siporo idasa n’iyo bashiki babo bakora ahubwo bo bakina Basketball kugira ngo tugire n’imikino myinshi itandukanye."

Ndamyugabe Emmanuel ukuriye ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga muri Bugesera, yashimiye akarere ka Bugesera aho yavuze ko ari igikorwa cy’indashyikirwa bakoze.

Ati "Ni igikorwa cyiza, gitanga isura nziza ku karere ka Bugesera no kuri Asosiyasoya y’Abafite ubumuga muri Bugesera, byerekana ko akarere ka Bugesera kadushyigikira ni, inkunga y’akarere nta wundi mufatanyabikorwa dufite."

Iyi kipe ikaba yahize kwegukana ibikombe bagatera ikirenge mu cya bashiki babo bigaruriye ibya Sitting Volleyball.

Uretse aya magere kandi herekanywe tapis ihagaze miliyoni z’u Rwanda 16.5 izajya ikinirwaho n’ikipe y’abagore ya Volleyball.

Richard Mutabazi, umuyobozi w'akarere ka Bugesera ni we wabashyikirije aya magare
Ni amagare yatwaye miliyoni 5.7
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top