Ikintu cyatunguye Charles Tchouplaou ku mukino wa mbere yakiniye Rayon Sports
Myugariro ukomoka muri Chad, Charles Tchouplaou yavuze ko ku mukino we wa mbere muri Rayon Sports yatunguwe ananyurwa n’abafana b’iyi kipe.
Charles Tchouplaou wakinaga mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu bakinnyi basinyiye Rayon Sports bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.
Kimwe n’abandi, nawe yerekanywe ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 kuri Rayon Day, ubwo Rayon Sports yerekanaga abakinnyi izakoresha.
Yanagize amahirwe yo kwiyereka abakinnyi kuko habaye umukino wa gicuti bakinnyemo na Gor Mahia bayitsinda 2-0.
Charles Tchouplaou akaba yari mu bwugarizi bw’iyi kipe ndetse akaba ari n’umwe mu batahanye amanota.
Yavuze ko ku mukino we wa mbere muri Rayon Sports, yanyuzwe n’uko abafana banganaga, ibintu avuga ko ari byiza cyane.
Ati "Nanyuzwe, mu by’ukuri nanyuzwe n’abafana, byari byiza. bakomeze kuza, bakomeze badushyigikire, nta bafana ntabwo twaba tuvuga Rayon Sports."
Yabasabye gukomeza kubashyigikira ko nabo bazabaha ibyo bafite byose.
Ati "Badushyigikire natwe tuzatanga byose. Tuzabaha byose."
Charles Tchouplaou na Rayon Sports bakaba bagiye gukomeza kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup igomba gutangira mu Rwanda ku wa Gatanu.

Ibitekerezo
MUHIRE
Ku wa 21-07-2026TURABAKUNDA CYANE RWOSE