Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu muri iyi minsi, Nsengiyumva Francois [Igisupusupu], ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha se wabo yafataga nk’umubeyi kuko ari we yari asigaranye.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2019.
Uyu musaza w’imyaka 90, uzwi ku izina rya Rutuku ni we Nsengiyumva Francois yafataga nka se umubyara cyane ko ari na we wafatwaga nk’umukuru w’unuryango, yaguye i Gatsibo aho yari atuye akaba yazize uburwayi.
Nsengiyumva Francois yamenyekanye mu ndirimbo Mariya Jeanne ari nayo yavuyeho izina Igisupusupu, Icange na Rwagitima aheruka gusohora.
Nsengiyumva Francois ari mu gahinda
)
Ibitekerezo