Dj Brianne yavuze ko impamvu atagirakorana na Muyango Claudine ari uko hari igihe babonaga akazi umwe ntaboneke bigatuma bajya mu gihombo.
Uyu mukobwa uzwi mu kuvangavanga umuziki, aho yabaga yakoreye inshuro nyinshi yakoranaga na Muyango Claudine ari umu-host.
Gusa aba bazwi nk’inshuti magara hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati yabo cyane ko batakinakorana mu tubari aho basusurutsaga abaje kuhasokera.
Mu kiganiro The Choice Live, Dj Brianne yavuze ko kuba batagikorana byahoze ari icyifuzo cye kandi hari igihe byabatezaga igihombo.
Ati “Uretse ko bibaye uyu munsi, kuva na mbere nahoraga nshaka gukoresha imbaraga zanjye njyenyine, noneho ikindi kandi hari igihe twabonaga akazi ugasanga umwe ntabonetse ugasanga hari uwo biteye igihombo hagati yacu.”
Yakomeje avuga ko yizeye ko Muyango usanzwe ufite ubunararibonye muri aka kazi, bizamuhira kuko afite n’imbaraga.
Ati “Na Muyango nibaza ko ahantu ari, uretse kuba aba agomba gukora ari kumwe n’umu-DJ, ariko nawe afite imbaraga ze aba agomba gukoresha cyane kugira ngo nk’umu-host ubisigayemo wenyine ashyiremo imbaraga kandi ndamwifuriza imbaraga gusa.”
Ubu Dj Brianne akaba asigaye akorana na Tesha usanzwe ari inshuti ye magara banakorana n’akandi kazi gasanzwe nko kuri YouTube.
DJ Brianne yavuze ko n’iyo yagirana ibibazo na Miss Muyango byaba ari ibyabo ku buryo ntawe ukwiye kubyivangamo cyane ko ikibazo cyabo cyakujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo