Siporo

Ibyo yavuze kuri Rayon, Cheikh Djibril Ouattara yakoze ku marangamutima ya benshi

Ibyo yavuze kuri Rayon, Cheikh Djibril Ouattara yakoze ku marangamutima ya benshi

Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yatunguye benshi ubwo yavugaga ko icyo yifuza ari uko ikipe ye na Rayon Sports zazagera mu matsinda y’imikino Nyafurika uyu mwaka

APR FC na Rayon Sports ni amakipe y’amakeba ku buryo bigoye kubona uruhande rumwe rwifuriza urundi kugera ku bintu byiza.

Hari mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025-26 waraye ubaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru.

Ouattara wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi, yagize ati "Nishimiye iki gihembo negukamye, ndashimira ikipe yanjye ya APR FC, ubuyobozi, abakinnyi ni iby’agaciro kuba iki gihembo kije."

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka w’imikino mushya wa 2026-27 afite icyifuzo kimwe, ko APR FC na Rayon Sports zazagera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Ati "Uyu mwaka mfite icyifuzo kimwe. Kuba APR FC na Rayon Sports zazakina amatsinda y’imikino Nyafurika."

Yahise akomerwa amashyi menshi cyane n’abantu bari bari mu cyumba cyatangirwagamo ibihembo.

Nta kosa yakoze kuko kwifuriza amakipe ahagarariye u Rwanda kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika, ntabwo ari bibi, gusa ntabwo bimenyerewe ko aya makipe wakumva imwe yifuriza indi ibyiza.

Rayon Sports iheruka mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018 ni mu gihe APR FC yo itarabasha kuyakandagiramo.

Cheikh Djibril Ouattara yifurije Rayon Sports kugera mu matsinda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top