Ibiteye amatsiko kuri Lopez wo mu Runana ufite n’impano yo kuririmba (Video)
Mushikiwabo Laila yamamaye mu Ikinamico Urunana bamwe bamwita Lopez abandi Lupesu, akazina nyirakuru Rangwida akunze gukoresha muri uwo mukino ukurikirwa na benshi.
Lopez winjiye mu gukina ikinamico afite imyaka ine y’amavuko ubu yabaye inkumi! Ni umukobwa wifitemo impano zitangaje, ijwi rye ryakunzwe mu Runana arikoresha no mu kuririmba bikanyura amatwi.
Mu kiganiro kirambuye uyu mukobwa ukirangiza amashuri yisumbuye yagiranye na ISIMBI yadusangije urugendo rwe mu bijyanye n’ubuhanzi... Benshi ntibazi ko Rangwida ukina nka nyirakuru we mu Ikinamico Urunana mu buzima busanzwe ari umubyeyi we.
Lopez avuga ko acyinjira mu ikinamico ari igitambambuga atabashaga gusoma ahubwo bamubwiraga amagambo avuga ariko amaze gukura ashimishwa cyane no kubona abasha kwisomera ’script’ ku giti cye akamenya ibyo avuga.
Yagize ati "Kuko nari umwana ntabwo nari nzi gusoma, bambwiraga ibyo mvuga nyine nkabikora numva ari utuntu turi aho, ariko maze kumenya gusoma nkumva ndabishaka aho mbonye urupapuro hose. Ngeze mu wa Kabiri w’amashuri abanza bampaga ibyo ndi bukine ngasoma nkumva biranshimishije cyane kandi nkabisoma narangiza nkabivuga nk’ubikina."
Yongeyeho ati "Ntabwo nibuka umunsi wa mbere niyumva kuri Radiyo, gusa naricaraga nkumva bimeze kimwe n’uko nabikinnye nkumva ni ibisanzwe ariko nagera aho dutuye abantu bakansereza bati ’Noneho Lopez yakinnye gutya na gutya’ nkumva ni ibintu binshimishije cyane."
Lopez ni umukobwa w’imyaka 17, arangije mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo ku Kigo cya College de Rebero i Gicumbi mu Murenge wa Ruvune. Yakoze ikizamini cya leta ategereje amanota.
Yagize ati "Umuntu aba afite ibyiringiro ko azatsinda ariko hari uko wenda Imana iba yarabigennye. Umuntu abyakira uko bije gusa icyizere cyo gutsinda cyo ndagifite."
Uko Lopez abanye n’umubyeyi we ukina ari nyirakuru mu Runana
Lopez avuga ko nubwo bamaze igihe kinini bakina Ikinamico Urunana n’umubyeyi we iyo bari hanze y’akazi amwita amazina ye asanzwe. Yemeza ko ari ibintu byamaze kubajyamo ku buryo ubuzima bwo mu mukino nta gihe kijya kibaho ko babuvanga n’ubusanzwe.
Yagize ati "Ubundi iyo tugeze mu Ikinamico Urunana, tuba turi mu kazi, ni nyogokuru wanjye ariko n’ubundi wumva nk’amagambo akoresha ni na yo ashobora gukoresha hano mu rugo akambwira ibintu bigiye bitandukanye numva akunda gukoresha na hano. Tuvugana ibisanzwe akanambwira inkuru zitandukanye."
Ni Lopez mu kazi, mu bundi buzima akitwa Laila!
Muri iki kiganiro yavuze ko mu ndimi yize akunda Igifaransa bitewe n’uburyo yagiye mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye atakizi ariko ubu akaba abasha kukivuga neza.
Ku ishuri ngo aho agiye kwiga bwa mbere bagenzi be bacyumva ijwi rye bamufata nka Lopez wo mu Runana bakamutangarira cyane ariko bamara kumenyerana bakamuhamagara mu mazina ye ndetse bakamwisanzuraho, bakaganira, bagasabana nk’inshuti.
Mu bihe by’ishuri yabonaga umwanya wo gukina ikinamico mu mpera z’icyumweru gusa! Yemeza ko bitamugoraga gukina kuko ari ibimuri mu maraso. Mu bundi buzima busanzwe ngo abamuzi baba babizi ko ari we Lopez wo mu Runana ariko akunda kwitwa izina rye kurushaho.
Mu rungano rwe by’umwihariko ku bo bakinana mu Runana avuga ko bose ari inshuti ze ariko bikaba akarusho kuri Kerere [Umwana wa Kankwanzi] kuko ari we bangana kandi bakunze guhurira mu mikino y’ikinamico.
Ni umukobwa ufite impano zitangaje
Lopez avuga ko mu byo akunda harimo kuririmba n’itangazamakuru ndetse afite abantu bazwi afata nk’icyitegererezo muri iyo myuga kuri we.
Mu itangazamakuru Lopez akunda kubona umuntu w’umugore ubasha gukorana umwete umwuga wiganjemo abagabo kandi akawukora neza, ku bw’izo mpamvu avuga ko afata Tidjara Kabendera nk’icyitegererezo kuri we.
Uyu mukobwa benshi bamumenye mu Ikinamico Urunana ariko afite n’ijwi rihebuje no mu kuririmba ku buryo ngo n’iyo ari kumwe n’urungano rwe ari kimwe mu ngingo zigaruka cyane mu biganiro. Yiyumvamo umuhanzi Queen Cha bitewe n’uburyo abasha kwerekana amarangamutima agendanye n’ibyo aririmba.
Lopez ngo afite icyifuzo cyo kuziga itumanaho cyangwa itangazamakuru nagera muri Kaminuza.
Yemeza ko ikintu gikomeye yungukiye mu ikinamico ari ukuba mu mwanya wo gukina inyigisho zigera ku bantu benshi ngo bibafashe mu buzima bwa buri munsi.

Ibitekerezo