Siporo

Ibaruwa yuje amarangamutima ya Ndayishimiye Richard asezera Rayon Sports

Ibaruwa yuje amarangamutima ya Ndayishimiye Richard asezera Rayon Sports

Umukinnyi w’Umurundi, Ndayishimiye Richard yamaze gusezera kuri Rayon Sports yemeza ko batazakomezanya.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, benshi bemeza ko ari we mukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports umwaka w’imikino ushize, ntabwo yumvikanye na Rayon Sports ku ngingo yo kongera amasezerano.

Ndayishimiye Richard wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ashimira iyi kipe uburyo babanye mu gihe yari ayimazemo.

Ati “Igihe kirageze ngo nshimire ubuyobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’umuryango wa Rayon Sports bambaye hafi mu myaka ibiri ishize nari mu ikipe. Nishimiye cyane kuba mu ikipe. Kwandika aya magambo ntabwo byoroshye, ariko ko twese tuzi ko ari ko ruhago imera.”

Yakomeje abwira abakunzi b’iyi kipe ko ari intagereranywa abakunda cyane.

Ati “Ku bafana b’agatangaza, ndabakunda, ndabashimiye ku kudacogora kunshyigikira mu rugendo rwanjye muri Rayon Sports. Mwese ndabifuriza ibyiza muri uyu mwaka. Turi Gikundiro.”

Ndayishimiye Richard yageze muri Rayon Sports 2024 avuye muri Muhazi United, mu myaka ibiri yari ayimazemo nta gikombe cy’Amahoro cyangwa Shampiyona ayisigiye.

Ndayishimiye Richard yasezeye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top