Imyidagaduro

Humble Jizzo yasezeranyijwe n’inshuti ye yo mu buto (Amafoto)

Humble Jizzo yasezeranyijwe n’inshuti ye yo mu buto (Amafoto)

Humble Jizzo [Manzi James] n’umukunzi we Amy Blauman basezeranyijwe n’inshuti ye magara mu birori binogeye ijisho byabereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.

Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byari bimaze igihe kirekire bitegurwa, tariki ya 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana Humble yatunguye umukunzi we amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Aba bombi bahamije isezerano ryabo bashyigikiwe n’imiryango n’inshuti za hafi. Hari bamwe mu bo mu muryango w’umugore bafashe urugendo rw’iminsi igera kuri itatu baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo baze muri ibi birori.

Byari ibyishimo bisa kuva ku misango yo gusaba no gukwa byakozwe mu buryo bwa gakondo y’u Rwanda kugeza ku gusezerana bibera akarusho Humble Jizzo wahamije isezerano rye na Amy Blauman abifashijwemo na Pasiteri Rukundo Rogers Ndahiro biganye mu mashuri yisumbuye.

Mbere yo gutangiza umuhango wo gusezeranya aba bageni Pasiteri Rukundo yavuze ku mubano we na Humble Jizzo. Ashimangira ko ari ibyishimo kuri we kuba umuvandimwe we ateye iyi ntambwe ikomeye y’ubuzima akamusanga mu cyiciro cy’abubatse.

Yagize ati "Ni ibyishimo kuri njye kuba ndi hano ngo mpuze aba bombi. Ni ibyishimo kuri njye kubona James kuri uyu munsi, twajyanye mu mashuri yisumbuye turigana, yari umwana muto ariko kumureba none aha, uko ari umugabo mwiza, wihagazeho, ibi byanyeretse ugukomera kw’Imana. Nta wari uzi ko uyu munsi uzagera."

Uyu muvugabutumwa mu Itorero rya Kigali City Church yasezeranyije aba bombi kubana akaramata haba mu byiza n’ibibi, bemera bashize amanga kuzabana kugeza ku iherezo ry’ubuzima.

Nyuma y’umuhango wo gusezerana w’aba bombi, hakomerejeho ibirori byo kwiyakira ku mugoroba. Abashyigikiye Humble Jizzo n’umukunzi we barasusurutswa n’abarimo Hope Irakiza n’abandi bahanzi batandukanye baje muri ubu bukwe.

Humble Jizzo yasohoje umugambi yari amaranye igihe kirekire n’umukunzi we Amy Blauman, barushinze bereka ibirori inshuti, abavandimwe n’imiryango. Byari binogeye ijisho!

Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byari bimaze igihe kirekire bitegurwa, tariki ya 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana Humble yatunguye umukunzi we amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Aba bombi bari barihaye gahunda yo guhuza imiryango bagashyingiranwa mu mpera za 2017 gusa biza kuba ngombwa ko icyo gihe ibirori bitaba ku bw’umwana w’imfura biteguraga kwibaruka ubu uri hafi kuzuza umwaka abonye izuba.

Amy Blauman warushinze na Humble Jizzo afite imyaka 30 yavukiye ahitwa Wenatchee muri Leta ya Washington, ubu amaze imyaka irenga itandatu hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugore ukunda kuganira avangamo gukubita igitwenge, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ubuzima rusange [Public Health].

Mbere yo kuza mu Rwanda yabanje gukora mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Aziya, u Burayi, Afurika n’ahandi. Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku gitabo yanditse asoza Master’s, icyo gihe yakoranaga n’umushinga DelAguaHealth mu ishami ryo mu Rwanda ryitwa ‘Tubeho Neza’.

Muri Kaminuza yize ibijyanye n’ubuzima rusange anafite impamyabumenyi mu Gifaransa n’ubuvanganzo yakuye muri Pacific Lutheran University muri Amerika. Amy yize Master’s mu Mujyi wa Geneva, Switzerland.

Yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukundachantal
    Ku wa 25-11-2018

    Uwuteka ababere byose kd gusenga mbere ya byose.urujyendo mwatangie uwiteka azarubasohoze amahoro.tubifutije ishya nihirwe muribyose.murakoze

  • Iradukundachantal
    Ku wa 25-11-2018

    Uwuteka ababere byose kd gusenga mbere ya byose.urujyendo mwatangie uwiteka azarubasohoze amahoro.tubifutije ishya nihirwe muribyose.murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top