Nta rungu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu bice bitandukanye by’Isi, ikigezweho ni amafoto agereranya impinduka zabaye by’umwihariko mu byamamare mu myaka icumi ishize.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019 nibwo Hashtag #10yearChallenge yatangiye guca ibintu. Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram bagiye basakaza amafoto yabo yerekana uko byari bimeze mu myaka icumi ishize n’uburyo bahindutse bidasanzwe muri uyu mwaka wa 2019.
Abiganjemo ibyamamare bayobotse inkundura ya #10yearChallenge berekana uko byari byifashe mu buzima bwabo mu myaka icumi ishize.
Urebye aya mafoto uhita ubona neza uburyo muntu ahinduka mu buryo budasanzwe. Mu mafoto yasakajwe n’ibyamamare byo mu Rwanda, amenshi yasekeje abantu; urebye nka The Ben wo mu 2009 ukamugereranya n’uw’uyu munsi uhita wemeza ko ‘ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma’.
Abasakaje aya mafoto ahanini bashimaga Imana ko yabahinduriye ubuzima.
Nibyo koko! Urebye imyambarire ya bamwe mu myaka icumi ishize bikagutera kumirwa. Hari amafoto ureba ukibaza impamvu nyirayo atatawe muri yombi icyo gihe kubera guhitamo nabi imyambarire, abandi ugasanga bakwiye kuba barahembewe kwambara imyenda y’imberabyombi by’umwihariko abahitagamo amapantaro manini yagendaga akubura umuhanda.
)

Ibitekerezo