Imyidagaduro

Hari abatangiye guhigira ko bazica Meddy nakandagira i Burundi

Hari abatangiye guhigira ko bazica Meddy nakandagira i Burundi

Meddy aritegura kujya i Burundi kuhakorera ibitaramo bibiri binini, muri iki gihugu hari igice cy’abatangiye gukwiza amagambo yo kumutera ubwoba biciye kuri internet ko bazamugirira nabi.

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo Meddy ajye gutaramira i Bujumbura, hari abantu bamwe batangiye kumenyesha uyu muhanzi ko nahakandagiza ikirenge bitazamugwa neza.

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018, hari ubutumwa bwiriwe buhererekanywa bwanditswe burimo amagambo y’ubugome no gutera ubwoba Meddy ko ‘imbonerakure zigomba kumwica nagerayo’.

Uwanditse ubu butumwa muri group yitwa Humura Burundi, yavuze ati “Aje kudutera ubukene, n’ubwo dufite butugejeje habi…” Yongeyeho ko Abarundi bakwiye kuzirikana ko babwiwe ko “nta bushuti bw’Abanyarwanda dukeneye…”

Ibi bikwirakwijwe mu gihe iki gihugu gifitanye umubano utari mwiza n’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Meddy, abajijwe niba ubu butumwa buri gukwirakwizwa nta bwoba bumuteye, yabanje akubita igitwenge ubundi aravuga ati “Ntabwo”.

Meddy yavuze ko yiteguye cyane ibitaramo agiye gukora mu mpera z’uyu mwaka, birimo ibyo azakorera muri Canada n’igikomeye azakorera i Kigali ku itariki ya 1 Mutarama 2019.

Agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’iminsi ari muri Tanzania aho yagiye kwagurira ibikorwa bya muzika ye akorana n’abahanzi baho ndetse no gukorana ibiganiro n’ibitangazamakuru byaho bitandukanye mu kumenyekanishayo umuziki we.

Yari yabanje kunyura no muri Kenya.

Muri Tanzania yakoranye indirimbo na Mboso wo muri Wasafi, itunganywa bigizwemo uruhare na Producer Bob wagiyeyo aturutse mu Rwanda.

Ibitaramo Meddy azakorera i Burundi, hari ikizaba ku itariki ya 29 Ukuboza 2018, kuri Boulevard de l’Uprona hanyuma ku wa 30 Ukuboza 2018 aririmbire kuri Lacosta Beach.

Meddy agiye gukora ikindi gitaramo gikomeye mu Rwanda
Meddy yari amaze iminsi muri Tanzania kwagurirayo umuziki we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top