Sinema

Gutwita ni umugisha, hari abatabibona-Mutoni wo muri Seburikoko[VIDEO]

Gutwita ni umugisha, hari abatabibona-Mutoni wo muri Seburikoko[VIDEO]

Umuganwa Sarah wamenyekanye nka Mutoni muri filime y’uruhererekane ya ’Seburikoko’, bimaze iminsi bivugwa ko yaba atwite ariko yabiteye utwatsi gusa yemeza ko Imana nibishaka azatwita kuko gutwita ari umugisha kandi hakaba hari ababishaka bakabibura.

Yatangiye umwuga wa sinema muri 2014 muri filime ya ’Ndi UmukristU’, yamenyekaniye cyane muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko inyura kuri Televiziyo Rwanda aho akina ari umukobwa wa Seburikoko na Siperansiya.

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko uyu mukobwa yaba atwite, mu kiganiro na Isimbi.rw uyu mukobwa yaje kubitera utwatsi avuga ko ataribyo kandi ngo binabaye byaba ari umugisha.

Yagize ati”Ndatwite? Inshallah nzatwita ariko ntabwo ntwite. Ntabwo nzi icyo yabihereyeho avuga ngo ndatwite ariko sintwite, ubuse namubwira ngo iki koko? Gusa Imana imubabarire na we siwe ariko Inshallah nzatwita kuko gutwita ni umugisha hariho abatabibona.”

Uyu mukobwa kandi yemeje ko afite umuhungu bakundana ndetse amukunda cyane ku buryo yumva nta kosa yamukorera akaba yananirwa kumubababarira.

Yagize ati”Ni gute se naba ntamufite, mfite umuhungu dukundana […] Ndumva nta kosa yakora ngo ndeke kumubabarira, ntaryo pe kereka wenda ansuzuguriye mama.”

Avuga ko mu buzima busanzwe ikintu kimushimisha ari ukobona abakiriya mu kazi ka buri munsi akora cyangwa kubona ubutumwa bumubwira ko yahembwe.

Sarah amaze imyaka itanu muri sinema nyarwanda, yavukiye mu Karere ka Nyagatare, mu gihe cyose Seburikoko yaba irangiye ngo bishobora kugorana ko yazongera gukina.

Reba hano ikiganiro twagioranye na Mutoni wo muri Seburikoko

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Murenzi patrick
    Ku wa 8-06-2019

    Muraho neza burya iyo uri umustar hakagira ikantu kakuvugwaho wagirango uba waciye inka amabere bikubeshyeraaa ikomereze akazi niyo byaba nawe urumuntu kandi kubyara numugisha ntanigiseebo kirimo kurage isimbi never give up

  • Murenzi patrick
    Ku wa 8-06-2019

    Muraho neza burya iyo uri umustar hakagira ikantu kakuvugwaho wagirango uba waciye inka amabere bikubeshyeraaa ikomereze akazi niyo byaba nawe urumuntu kandi kubyara numugisha ntanigiseebo kirimo kurage isimbi never give up

IZASOMWE CYANE

To Top