Siporo

FERWAFA yashyize umucyo ku bibazo bivugwa ifitanye na APR FC

FERWAFA yashyize umucyo ku bibazo bivugwa ifitanye na APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryavuze ko nta kibazo na kimwe rifitanye na APR FC kandi ko nta n’icyo bazagirana.

Ni nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zumvikana mu mwaka w’imikino ushize ko APR FC na FERWAFA batabanye neza.

Aha ahanini byaterwaga n’ibyemezo bimwe na bimwe bagendaga bifatwa ntibishimishe iyi kipe.

Ni wo mwaka APR FC yagaragaje kutishimira imisifurire cyane n’ibindi, abantu rero bakagenda babihuza bavuga ko itemeranye neza na FERWAFA by’umwihariko perezida wayo, Shema Ngoga Fabrice.

Shema Fabrice akaba yaraye abishyizeho umucyo avuga ko niba hari uzi icyo kibazo yakimubwira.

Ati "Iyo muvuga ngo APR FC ifitanye ikibazo na FERWAFA, mwebwe mukizi mwakimbwiye."

Yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ifitanye na FERWAFA.

Ati "Iyo umuntu avuze ngo APR FC ifitanye ikibazo na FERWAFA, icyo nshaka kubatangariza nta kibazo dufitanye. APR FC ni ikipe nkuru twagirana ikibazo gute."

"Ni ikipe nkuru, iratsinda, igiye kuduhagararira mu mikino Nyafurika, uyu mwaka twabanye neza, n’umwaka utaha tuzabana neza."

Yakomeje avuga ko niba yaranditse ntisubizwe ibyo ari yiteze, ntibivuze ko hari ikibazo gihari, anashimangira ko ataba muri izo Komisiyo zifata ibyemezo.

Ati "APR FC niba yaranditse rimwe ntisubizwe mu buryo ishaka, ntibivuze ko hari ikibazo. Njye rero ntabwo njya nitabira inama za Komisiyo zifata ibyemezo, nanjye inshuro mbisoma nkamwe. Nta kibazo na kimwe gihari."

Shema Ngoga Fabrice yavuze ko uretse na APR FC nta n’indi kipe bafitanye ibibazo.

APR FC umwaka ushize yavuzweho kugirana ibibazo na FERWAFA
Perezida wa FERWAFA yabiteye utwatsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gisa kelly
    Ku wa 8-08-2026

    Narekeraho turamuzi arayirwanya Kandi azavaho ayisige

  • Gisa kelly
    Ku wa 8-08-2026

    Narekeraho turamuzi arayirwanya Kandi azavaho ayisige

IZASOMWE CYANE

To Top