Siporo

FERWAFA yahawe itariki ntarengwa

FERWAFA yahawe itariki ntarengwa

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’, yasabye ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kuba ryamaze kwerekana uko shampiyona y’uyu mwaka izasozwa bitarenze tariki ya 5 Gicurasi 2020.

Ibi bikubiye mu ibaruwa CAF yandikiye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika(abanyamuryango ba yo) ibasaba kwerekana uko shampiyona izasozwa cyangwa se niba izahagararira aho igeze bagategura iy’umwaka utaha.

Iyi baruwa yanditswe mu gihe henshi muri Afurika nta gihe kizwi shampiyona izabukurirwa nyuma y’uko zasubitswe kubera COVID-19.

CAF isaba amashyirahamwe ko yayimenyesha ingamba yafashe mu rwego rwo gusoza shampiyona cyangwa niba bazayisesa burundu.

“Dukurikije ibihe turimo, twifuza kumenya uko ibijyanye na shampiyona zanyu n’ibikombe by’igihugu bihagaze (urutonde, umubare w’imikino isigaye, n’ibindi) ndetse n’ingamba mwafashe muzakurikiza kugira ngo ayo marushanwa arangire cyangwa niba azaseswa burundu.”

Bakaba basabwe kubitanga bitarenze tariki ya 5 Gicurasi 2020 kugira ngo na yo itangire itegure amarushanwa nyafurika ahuza amakipe ya ‘CAF Champions League na CAF Confederations Cup’.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis yavuze ko ibaruwa bayibonye ndetse ko biteguye kuyisubiza mbere y’igihe bahawe, gusa ntiyemeza niba izasubukurwa cyangwa izaseswa.

Yagize ati"icyo duteganya ni ugusubiza CAF yatwandikiye, bitarenze itariki 5 nk’uko babisabye tuzaba twabasubije binajyanye n’uko icyorezo giteye ndetse n’uko ibintu bizaba bimeze."

"Gusubukura shampiyona cyangwa kuyihagarika ibyo byose ni ibintu bitandukanye ariko icyo nakubwira bizashingira ku ngamba igihugu kizagenda gifata."

Mu Rwanda shampiyona yahagaze tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo bari bageze ku munsi wa 24, APR FC ni yo yari iya mbere n’amanota 57.

FERWAFA yasabwe kumenyesha CAF igihe shampiyona izasorezwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top