Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus(COVID-19) kimaze gushegesha Isi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryamaze gufata ingamba zo kukirinda harimo gukaraba intoki mbere y’uko abakinnyi binjira muri stade no kwirinda kuramukanya abantu bakorana mu ntoki.
Ni mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango bose b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(amakipe), bayamenyesha ko bigomba kubahiriza izo ngamba, bakaba bahisemo gufata izi ngamba hashingiwe kandi ku butumwa bwa Minisitiri w’Intebe.
Iyi baruwa iragira iti“ tugendeye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi(COVID-19) hirya no hino ku Isi n’ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo mu Rwanda.
tugendeye ku butumwa bwa Minisitiri w’intebe bwo kuwa 06 Werurwe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi(COVID-19);
Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo musabwa gukora ibi bikurikira mu mikino mwakiriye yose ku marushanwa ategurwa na FERWAFA:
Gutegura uburyo buhagije bwo gukaraba no gusukura intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki(hand sanitizer) aho binjirira ku bibuga byabereyeho imikino.
Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa se bahoberana(abafana, abakinnyi, abatoza). Ferwafa ikaba yatangaje ko ibi bikoresho byose bigomba kuba byageze aho imikino ibera biterenze.”
FERWAFA ifashe izi ngamba mu gihe n’Umujyi wa Kigali wamaze guhagarika ibikorwa byose by’imyidagaduro burimo n’ibitaramo byari biteganyijwe guhera muri Werurwe 2020.
Bu butaliyani, Komite Olempike yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byose by’imikino mu gihugu harimo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kugeza tariki ya 03 Mata 2020.

Ibitekerezo
kana
Ku wa 10-03-2020Ni danger! ahubwo niba ibitaramo bihuza abantu benshi byahagaritswe pourquoi pas champiyona yo itaba ihagaritswe tukabanza tukareba aho byerekera?