Siporo

FERWAFA iranyomoza amakuru avuga ko Amavubi atakitabiriye CHAN

FERWAFA iranyomoza amakuru avuga ko Amavubi atakitabiriye CHAN

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ riravuga ko amakuru yakwirakwiriye avuga ko Amavubi atakitabiriye CHAN 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi(COVID-19) atari yo ko ahubwo imyiteguro ikomeje nk’ibisanzwe."

Ku mugoroba w’ejo ni bwo haje amakuru avuga ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya CHAN itakitabiriye igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun mu kwezi gutaha kubera icyorezo cya Koronavirusi.

Si iyi kipe gusa kuko n’Amavubi makuru yari afite umukino na Cape Verde muri uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ngo na wo wakuweho.

Byavugwaga ko ari imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje MINISPORTS n’abafatanyabikorwa ba yo yabaye ku wa Kane w’icyumweru gushize, MINISPORTS ikaba yari yasabye amafederasiyo yose yari ifite amarushanwa mpuzamahanga azitabira muri Werurwe na Mata 2020 bamenyesha ababatumiye ko batakitabiriye, akaba ari ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye na ISIMBI, Uwayezu Regis yavuze ko ayo makuru ari ibihuha bo batayazi kuko kugeza ubu Amavubi azitabira CHAN.

Yagize ati"ayo makuru ntayo nzi, yego ni icyorezo gihangayikije cyane ariko aka kanya mvuze ngo Amavubi ntazitabira CHAN naba mbeshye, ngira ngo FERWAFA na MINISPORTS bafite uburyo batangaza amakuru nko kuri Twitter ariko ayo makuru ntayariho, kereka hagize ikindi gihinduka n’aho ubundi kugeza aka kanya azitabira CHAN."

Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru nyuma y’umunsi wa 24 shampiyona izahita ihagarara kugira ngo ikipe y’igihugu itangire imyiteguro ya CHAN 2020 izaba tariki ya 4-25 Mata muri Cameroun, hateganyijwe kandi umukino na Cape Verde mu mpera z’uku kwezi.

FERWAFA yemeza ko Amavubi azitabira CHAN
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top