Imyidagaduro

Eddy Kenzo ushinjwa guca inyuma umugore yisobanuye

Eddy Kenzo ushinjwa guca inyuma umugore yisobanuye

Umuririmbyi Eddy Kenzo yashyize avuga ku makuru amaze iminsi acaracara ko yaba asigaye aca inyuma Rema Namakura babyaranye, akaryamana n’umuhanzikazi witwa Lydia Jazmine.

Uyu muhanzi wegukanye igihembo cya BET Award mu 2015 yatangiye kuvugwaho ko yaba ari mu buryohe bw’urukundo na Lydia Jazmine mu Ugushyingo umwaka ushize.

Ibi byavuzweho cyane ubwo bombi babonekaga muri hoteli imwe y’i Dubai aho Eddy Kenzo yari yagiye kuririmba mu birori byiswe ’One Africa Music Fest’ mu gihe Lydia Jazmine we yari yagiyeyo mu biruhuko.

Kenzo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Radio KFM yo muri Uganda witwa Malaika Nyanzi na Brian Mulondo, yabajijwe niba ibyo ashinjwa byaba ari impamo cyangwa ibihuha, asubiza ashize amanga ko ayo makuru ari ibinyoma.

Uyu muhanzi akomeje kugarukwaho mu makuru yo guca inyuma Rema Namakula nyuma y’igihe bombi bari mu bwumvikane kandi bahuje nubwo mu gihe gishize byavugwaga ko bombi batandukanye batagihuza mu rukundo.

Nubwo havugwa urunturuntu mu rugo rwa Eddy Kenzo na Rema Namakula babyaranye, uyu mugore yaririmbye mu gitaramo gikomeye umugabo we aherutse gukora yizihiza imyaka icumi amaze yinjiye mu muziki.

Iki gitaramo cyagaragayemo udushya twinshi, akavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo abakeba Bobi Wine na Bebe Cool bagikurikiye bicaranye nyuma yo gusuhuzanya ndetse bagahoberana imbere y’imbaga yari yacyitabiriye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Madona
    Ku wa 7-01-2019

    Abakeba ni Bobi wine na Bebe cool si Kenzo,ukosore hariya hejuru

To Top