Dj Brianne agiye gusangira iminsi mikuru n’abana bo ku muhanda
Gateka Esther Brianne wamamaye mu kuvangavana umuziki nka Dj Brianne binyuze mu muryango yashinze wa ‘Brianne Foundation’ yateguye gahunda yo gusangira iminsi mikuru n’abana bo ku muhanda.
Dj Briannne, asanzwe afite ’Brianne Foundation’, umuryango ufasha abana bo mu muhanda bagasubira ku ishuri kugira ngo babone ubuzima bwiza.
Mu gihe habura iminsi mike ngo abantu binjire mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, yamaze gutegura igikorwa cyo gusangira n’abana bo ku muhanda iminsi mikuru.
Dj Brianne umaze iminsi ku mugabane w’u Burayi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye, yasabye umuntu wese ufite umutima wo gufasha ko yagira icyo atanga kugira ngo aba bana bo ku muhanda na bo bazafahswe kwizihiza iminsi mikuru bishimye.
Biteganyijwe ko uretse gusangira n’aba bana biteganyijwe ko bazahabwa n’impano zitandukanye ku buryo bizabafasha byibura gusoza umwaka bishimye.
Si ubwa Dj Brianne akoze igikorwa nk’iki kuko no kuri Noheli y’umwaka ushize yasangiye iminsi mikuru n’aba bana ndetse no kuri Pasika uyu mwaka yasangiye n’abana yakuye ku muhanda.

Ibitekerezo