Ndayishimiye Jean Bosco wamamaye nka Dj Bob mu muziki, yabatijwe mu mazi menshi.
Uyu wari usanzwe ari umukristu muri Kiliziya Gatolika ari n’aho yabatirijwe bwa mbere, ubu yabatirijwe mu Itorero Truth Goshen Ministry ku wa 4 Kamena 2026.
Dj Bob akaba yafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga iwabo mu rugo ari we wari udakijijwe, ahitamo gukurikira inzira ya nyina n’abavandimwe be.
Dj Bob ni umwe mu bafite izina rikomeye mu kumenyekanisha umuziki w’abahanzi nyarwanda by’umwihariko mu minsi ya kera ubwo ikoranabuhanga ryari ritarasakara neza.
DJ Bob yamamaye mu myaka ya za 2010 kumanura nk’umwe mu ba-Dj bari bafite izina.
Uyu mugabo yanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda ikiganiro cy’indirimbo nshya, aho yakoraga urutonde rw’izigezweho ndetse akanasogongeza ku bakunzi be iziri guca ibintu muri Amerika no hanze yayo cyane cyane izabaga ziyoboye izindi kuri ‘Billboard Hot 100’.

Ibitekerezo