Imyidagaduro

Diamond yahinduye gahunda y’ubukwe bwe na Tanasha

Diamond yahinduye gahunda y’ubukwe bwe na Tanasha

Diamond Platnumz yahinduye itariki y’ubukwe bwe n’Umunyamakuru Tanasha Donna wo muri Kenya kubera impamvu zitandukanye.

Ubukwe bwa Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ na Tanasha Donna Oketch bwari buteganyijwe mu minsi mike iri imbere ku itariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi Isi yizihiza itariki ikomeye yahariwe abakundana.

Ku wa 14 Gashyantare, ni umunsi ufite amateka akomeye kuri Diamond Platnumz kuko ari nabwo urukundo rwe na Zari Hassan rwashyizweho akadomo n’uyu mugore wo muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, Diamond yavuze ko we n’umukunzi we Tanasha Donna Oketch bafashe umwanzuro wo kwigiza inyuma ubukwe bwabo kugira ngo hatazagira ucikanwa mu bagomba kuzabutaha.

Yavuze ko yahinduye umunsi w’ubukwe kugira ngo buzarusheho kuba bwiza ndetse n’abantu bakomeye barimo nka Rick Ross bazabashe kubutaha.

Diamond n'umukunzi we Tanasha Donna

Diamond yagize ati “Ubukwe bwanjye bwari buteganyijwe ku munsi wa Saint Valentin, ku itariki ya 14 Gashyantare ariko byabaye ngombwa ko tubwigiza inyuma. Abantu benshi biteguye kubuzamo barimo na Rick Ross.”

Diamond ntasiba kuvuga ko umukunzi yasimbuje Zari Hassan yamuhisemo yatekereje neza kuko yasanze ari we Wabasha gukurikirana ibikorwa bye birimo Radio, Televiziyo, WCB ikora umuziki n’ibindi.

Diamond na Tanasha bimuye ubukwe bwabo ku itariki itaramenyekana
Aba bombi bazi amafoto akwiye ku mbuga nkoranyambaga
Hano Diamond na Tanasha bari basuye Ambasade ya Tanzania muri Comoros
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmanuel
    Ku wa 7-01-2019

    No one like zari the boss lady

  • Emmanuel
    Ku wa 7-01-2019

    No one like zari the boss lady

  • Samuel TWIZERIMANA
    Ku wa 7-01-2019

    Birakwiye ko diamond ashaka umugore kubera ko bifasha kwi managing gusa ntibizahungabanye umuziki we

  • Samuel TWIZERIMANA
    Ku wa 7-01-2019

    Birakwiye ko diamond ashaka umugore kubera ko bifasha kwi managing gusa ntibizahungabanye umuziki we

  • Iradakunda jean pirree
    Ku wa 7-01-2019

    Mumpe ishuti

To Top