Diamond Platnumz amaze iminsi mu bihe byiza n’umunyamakuru wo muri Kenya witwa Tanasha Donna, ubu noneho yamusohokanye iwabo mu Mujyi wa Mwanza bakambika muri Hotel ihenze bitegeye Ikiyaga cya Lake Victoria.
Aba bombi bari kumwe mu Mujyi wa Mwanza aho Diamond Platnumz yagiye gukorera igitaramo gikomeye kimwe mu bya Wasafi Festival ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye nka Rayvanny, Dulla Makabila, Lavalava, Mbosso, Queen Darlen n’abandi.
Mu biruhuko Diamond n’umukunzi we Donna Tanasha bagiranye ibihe byiza batemberana mu duce tw’icyaro cya Mwanza amutwaye kuri moto yihariye yo gutemberaho [Quad Bike] ari nako bagenda bamena champagne bishimira ubuzima.
Diamond yashyize amafoto kuri Instagram agira ati "Ku nshuro ya mbere ntwara Quad Bike byari uburyohe bw’ikirenga! [Tanasha] Ariko rero yari afite ubwoba mu buryo budasanzwe."
Ibihe byiza byihariye aba bombi babigiriye n’ahitwa Wag Hill Lodge hegeranye n’inkombe z’Ikiyaga cya Victoria. Umukunzi wa Diamond yafatiye amafoto menshi ku mucanga ari kumwe n’inshuti ze zamuherekeje andi ayafatira mu buriri ategereje umukunzi.
Yagize ati "Mbega byiza, byadusabye gutega ubwato kugira ngo tubone icyumba. Nakunze Mwanza."
Tanasha yananditse ku ifoto ye na Diamond ati "Umukunzi wanjye" abishyira mu Cyongereza n’Igifaransa, arenzaho akemeyetso k’umutima gashimangira ko amufite mu ndiba zawo.
Uyu mukobwa Diamond yemeje ko azashaka, mbere y’uko bajya muri Mwanza yari yishongoye bikomeye ku barwanya urukundo rwabo agira ati "Aracyanshaka, aracyankunda. Ku banzi banjye mwese n’ubundi azandongora. Mwanza tubonane ejo."
Yavuze ko abamuvuga nabi bose bajujura ko ngo adafite amaguru meza, munda heza, n’ibindi byinshi bidafite umwanya mu rukundo rwe na Diamond kuko yizeye ko yamaze gufata icyemezo ntakuka.
Diamond mu minsi ishize yaciye amarenga ko azashyingiranwa n’uyu mukobwa ku munsi w’abakundanye mu 2019 ubwo azaba yizihiza isabukuru y’umwaka umwe Zari ahisemo gusesa urukundo bari bafitanye.
Bitandukanye no ku bandi bakobwa bagiye bakundana na Diamond ntibishimirwe mu muryango we barimo Wema Sepetu na Hamisa Mobetto ubu noneho nyina w’uyu musore witwa Bi Sandra yeruye ko ashyigikiye umuhungu we mu buryo budasubirwaho.

Ibitekerezo