Siporo

’Derby’ iratsindwa ntabwo ikinwa - Perezida wa Rayon Sports

’Derby’ iratsindwa ntabwo ikinwa - Perezida wa Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko umukino w’agapiganwe (Derby) udakinwa ahubwo utsindwa ndetse ko ari byo bifuza kuzakorera APR FC ku wa Gatandatu.

Ni mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter mu gihe bitegura gucakirana na APR FC mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro tariki ya 23 Gicurasi 2026.

Muri ubu butumwa, Murenzi Abdallah yumvikana arimo asaba abakunzi b’iyi kipe kuzaza kuyishyigikira kuko ibakeneye cyane kuri uyu mukino.

Ati "Abakunzi bacu bazaze ari benshi kugira ngo tubashe gutsinda iyi ’derby’, ni derby ikomeye n’abakeba bacu APR FC, ihora ari umukino ukomeye."

Yakomeje avuga ko kandi "Derby iratsindwa ntabwo ikinwa, turifuza rero kuzayitsinda, nkaba nsaba abakunzi ba Rayon Sports aho bari hose, ubururu n’umweru buzabe ari bwo buganje muri Stade Amahoro kugira ngo tubashe kwegukana iyi ntsinzi, iduhe n’amahirwe yo gusohoka umwaka utaha."

Aya makipe yombi aheruka guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro umwaka ushize wa 2025 maze APR FC icyegukana itsinze 2-0.

Murenzi Abdallah yavuze ko bifuza gutsinda APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top