Imyidagaduro

Chameleone yaguriye umuryango we inzu i Atlanta

Chameleone yaguriye umuryango we inzu i Atlanta

Umuririmbyi Dr Jose Chameleone yamaze kugurira umuryango we inzu uzaturamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Atlanta.

Mu minsi yashize havuzwe amakimbirane akomeye hagati ya Chameleone n’umugore we Daniella bamaze imyaka icumi barushinze. Umwuka wongeye kuba mwiza hagati y’impande zombi ndetse Chameleone akomeje kongera imbaraga mu gushyigikira umuryango we.

Mu cyumweru gishize Chameleone yasohoye amashusho amugaragaza afite amafaranga menshi, cyari ikimenyetso cyerekana ko ahagaze neza muri iyi minsi.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2019, Chameleone yerekanye inzu yaguriye umuryango we usigaye uba muri Amerika. Chimpreports yatangaje ko umugore wa Chameleone n’abana bose basigaye batuye Atlanta ari naho biga.

Umuryango wa Chameleone wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu muhanzi yahise ahagura inzu yamutwaye ibihumbi 250 by’amadolari[miliyoni zisaga 240 mu mafaranga y’u Rwanda]. Yasuye Daniella n’abana kuri uyu wa Gatatu ndetse bagaragaye bishimanye muri iyi nzu.

Aba bombi bafitanye abana bane barimo umukobwa umwe gusa: Abba Marcus Mayanja [yiyiseT-REX ndetse aherutse gusohora indirimbo “Game Over” muri 2014], Alfa Joseph Mayanja; Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top