Rutahizamu w’umurundi wanyuze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports ubu ukina muri Latvia, Bimenyimana Bonfils Caleb yavuze ko nta gahunda n’imwe afite yo kuba yagaruka gukina mu Rwanda, ngo n’ubwo ari shampiyona nziza ashaka gukomeza gukina mu nziza kurushaho.
Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko mu Rwanda yahagariye ibihe byiza ariko na none mu byo ateganya kugaruka kuhakina byo ntabirimo.
Yagize ati“gutekereza kugaruka gukina mu Rwanda ntabirimo, ntabirimo rwose, n’icyo gitekerezo ntabwo njya nkigiri si ukuvuga ngo shampiyona iri hasi, oya nahagiriye ibihe byiza, inshuti zirahari, abakunzi ba Rayon Sports barahari ahubwo ni uko nshaka gutera imbere kurushaho.”
“Ntabwo nsuzuguye mu Rwanda ahubwo nshaka gutera imbere kurusha aho ndi, mbirimo kandi ndabizi nzabigeraho Imana iri kumwe nanjye.”
Bimenyimana Bonfils Caleb yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2017, yatandukanye na yo muri Mutarama 2019 ubwo yerekezaga muri Latvia mu ikipe ya Riga FC akinira kugeza uyu munsi, ngo yifuza kuba yatera imbere agakina no muri shampiyona zikomeye ku Isi.

Ibitekerezo