Rutahizamu w’umunyarwanda uheruka gutandukana na Police FC, Byiringiro Lague yashimangiye ko nta gahunda afite yo kongera gukina muri Shampiyona y’u Rwanda kuko yabonye badahuza.
Mu minsi yashize, uyu mukinnyi yari yavuze ko abona yarenze Shampiyona y’u Rwanda bityo ko agomba kujya gukina hanze yarwo.
Mu kiganiro yagiranye na RBA ejo hashize, Byiringiro Lague, yavuze ko yasanze we n’iyi Shampiyona badahuza.
Ati "Njyewe nabitekerejeho nsanga buriya mu Rwanda ntabwo duhuza, ntabwo duhuza njyewe ntabwo mpuza na Shampiyona yo mu Rwanda."
Yakomeje avuga ko atari uko itari ku rwego rwe ahubwo badahuza bityo ko atibona yongeye kuyikinamo.
Ati "Si ukuvuga ko nyirenze, ahubwo ntabwo duhuza, ibintu byose nasanze tudahuza (amakipe, ubuyobozi, abafana...)."
"Oya nta kipe yo mu Rwanda nzakinira. Ntabwo nibona nongeye gukinira ikipe yo mu Rwanda rwose."
Byiringiro Lague yamenyekanye cyane mu Rwanda muri 2018 ubwo yinjiraga muri APR FC, yaje kuyivamo ajya gukina muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF, yavuyemo agaruka mu Rwanda muri Police FC ari nayo baheruka gutandukana.

Ibitekerezo
Muhuzaraphael
Ku wa 15-07-2026Arekeza hehe
Emmanuel
Ku wa 15-07-2026lsimbi nuko nkunda kureba ibiganiro byayo. Kandi nkaba nyifuriza ibyiza gusa nokugomya kuzamuka paka twujuje 2m