Sinema

Bora Shingiro ukora ‘City Maid’ yatumiwe i Cairo mu iserukiramuco rikomeye

Bora Shingiro ukora ‘City Maid’ yatumiwe i Cairo mu iserukiramuco rikomeye

Umuhanga mu bya sinema, Bora Shingiro yatumiwe mu iserukiramuco Luxor African Film Festival (LAFF), rizabera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri kuva tariki ya 10-21 Werurwe 2019.

Bora Shingiro w’imyaka 27, ni umwe mu ikipe ikora filime y’uruhererekane City Maid itambuka ikunzwe mu Rwanda. Yatangiye kwigaragaza cyane muri sinema mu mwaka wa 2010, akaba yaratangiriye kuri filime ndende ‘Icyabuze’.

Nyuma ya 2011 Shingiro yakoze indi filime ngufi ayita ‘Igitambo’ akaba ari we wayiyoboye aranayandika. Muri 2014 yakoze kuri film ya John kwezi yitwa ‘Umutoma’ aho yari Assistant Director, hanyuma mu 2016 yinjira mu ikipe ikora City Maid nk’uyiyobora ndetse na Cinematographer [Ufata amashusho] .

Ni we wakoze filime ‘Luna’ ari nayo yamuhesheje kuzitabirari iserukiramuco rya filime ’Luxor African Film Festival 8 [LAFF]’ rizabera mu Misiri.

Yagize ati "Nari maze igihe nkora ku mishinga y’amafilime ya bagenzi banjye rero naratekereje nsanga ari ngombwa ko nanjye nkora filime yanjye nyita ‘Luna’, ndi filime yantwaye imbaraga kandi abantu baramfashaje cyane, mu by’ukuri ni filime nziza kani nashoyemo imbaraga, nkaba ari njye wayanditse, mfata amashusho, ndanayiyibora."

Filime ’Luna’ ishingiye ku nkuru yumwana’ w’umukobwa w’imyaka 13 wica se umubyara amuhoye ihohoterwa yakoreraga abagore, agafata urugendo akajya gushaka nyina uba yaramusize akiri muto ahunga ihohoterwa rikabije ririmo kuzira ko aba yabyaye umukobwa ari we Luna.

Bora ni umwe mu bafata amashusho ya filime City Maid

Shingiro wakoze iyi filime Luna, yabwiye Isimbi.rw ko kugeza ubu yamaze kwitegura kandi yizeye kuzitwara neza muri iri serukirmuco.

Iserukiramuco Luxor African Film Festival 8 [LAFF] rizerekanirwamo filime zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse by’umwihariko hazanahembwa filime zitwaye neza no gushimira abanyamibigwi muri sinema.

Bora Shingiro, umwe mu bahanga mu gufata amashusho mu Rwanda
Bora n'abakinnyi ba City Maid, Diane na Mama Nick
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top