Imyidagaduro

Bobi Wine yacitse Polisi yari yamutegeye i Jinja

Bobi Wine yacitse Polisi yari yamutegeye i Jinja

Bobi Wine wongeye kurebana nabi n’ubutegetsi bwa Uganda yahumurije abafana be ko yavuye muri Jinja asubira i Kampala atorotse inzego z’umutekano zari zitambitse imodoka ye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, Bobi Wine n’itsinda rye babujijwe gukora igitaramo yari yatumiwemo ndetse bamwe batawe muri yombi.

Ibi byabereye mu Karere ka Jinja aho Bobi Wine yari afite igitaramo gikomeye yagombaga kuhakorera ariko kikaza guhagarikwa bitunguranye. Abinyujije kuri Facebook yavuze ko Polisi yasatse City Hotel bari bacumbitsemo ndetse ifunga binyuranyije n’amategeko abantu be.

Yavuze ko ibyamukorewe ari akarengane kiyongera ku bindi byinshi yagiye akorerwa. Yahishuye ko igipolisi cyafashe abantu be barakubitwa abandi bajyanwa muri za kosho ahatazwi ndetse ngo na we yahavuye atorotse asubira i Kampala.

Yagize ati “Igisebo, igisebo, igisebo kuri mwebwe mwateye itsinda ryanjye murisanze muri hoteli muri Jinja. Nagerageje kuza ku manywa y’ihangu, nari ntegereje kuririmba kandi mwari mwabirebye neza ko nta kibazo biteye.”

Yongeraho ati “Mumaze kuza, abaturage bo muri Jinja bagerageje kudufasha gucika no guhunga imitego y’umwanzi. Imisumari mwari mwashyize mu mihanda munshakisha kugira ngo mumbuze gusubira mu rugo narayirenze. Nageze Kampala muri iki gitondo[ku Cyumweru].”

Bobi Wine avuga ko abantu be bafashwe nta cyaha bakoze bityo agasaba ko barekurwa nta mananiza. Ati “Mwafunze abantu banjye barimo abaturage twagombaga kuvugana ibyo gusana inzu z’abahuye n’akaga muri Lusanja. Ndasaba ko bose mwabarekura kuko nta cyaha bakoze.”

Yavuze ko yanditse kenshi abwira Umuyobozi wa Polisi ya Uganda ko arambiwe ibyo akorerwa ndetse ko niba hari icyaha yakoze yafatwa “ku manywa” akaburanishwa yatsindwa agafungwa kurusha uko bamubuza gukora akazi ke[umuziki] kandi abandi bahanzi bakora nta nkomyi.

Yongeyeho ati “Ikibabaje ni uko iyo mvuganye n’aba ofisiye bato baba boherejwe kumbuza gukora, nabo bambwira ko barambiwe akarengane gakorerwa Umunya-Uganda. Nabo babikora bazi neza ko nta cyaha mfite, bazi neza ko ari amategeko ya Perezida Museveni.”

Mu minsi mike ishize, Bobi Wine yabujijwe kenshi kuririmba ndetse ibitaramo yagiye ategura hirya no hino mu gihugu byaburijwemo.

Bobi Wine yavuze ko hari abantu be bajyanywe ahantu hatazwi
Polisi ya Uganda yaraye ijoro igose agace Bobi Wine yari arimo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top