Imyidagaduro

Bizihiza imyaka itatu bamaze bakoze ubukwe, Knowless na Clement bateranye imitoma

Bizihiza imyaka itatu bamaze bakoze ubukwe, Knowless na Clement bateranye imitoma

Uyu munsi umuryango w’ibyamamare mu Rwanda, Knowless na Clement barizihiza isabukuru y’imyaka itatu bamaze bashyingiranywe, aba bombi bakaba bahamije urwo bakundana babinyujije mu magambo meza babwiranye.

Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi, Ishimwe Clement yashyingiranywe n’umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless, ubu bamaze imyaka 3 babana nk’umugore n’umugabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ishimwe Clement yashyizeho ifoto ye na Knowless bigaragara ko bishimye, maze ayiherekeresha amagambo meza y’urukundo.

Yagize ati"Ifoto iravuga byose, imyaka itatu y’urukundo n’ibitwenge. Ndagukunda Butera Knowless. Isabukuru nziza y’imyaka itatu y’ubukwe bwacu"

Ku rundi ruhande, Knowless yifashishije indirimbo ye nshya Inshuro 1000, yashyize agace gato ku rukuta rwe rwa Instagram umugabo we arimo ayicuranga, maze aya mashusho aherekezwa n’amagambo agira ati"Kubyuka ku munsi w’isabukuru y’imyaka 3 y’ubukwe bwacu! Mbega umunsi! Ishimwe Clement ugire umunsi mwiza w’isabukuru y’imyaka 3 y’ubukwe bwacu. Amashimwe ni ay’Imana."

Tariki ya 7 Kanama 2016 ni bwo ubukwe bw’ibi byamamare mu Rwanda bwabaye, bwabereye Nyamata, Golden Tulip, bakaba bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa.

Ifoto Clement yashyize kuri Instagram ye

Amagambo Knowless yabwiye Clement

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top