Umuhanzi Bebe Cool yigaramye ubwiyunge buvugwa hagati ye na mukeba we Bobi Wine, avuga ko yahatirijwe kubigaragaza atyo mu gitaramo cya Eddy Kenzo.
Bebe Cool na Bobi Wine baherutse gufotorwa basuhuzanya ndetse bagwana mu nda, icyo gihe bicaranye ku meza amwe na Charles Peter Mayiga wo mu Bwami bwa Buganda.
Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko nubwo aba bahanzi bari bameze nk’abari mu kwezi kwa buki kugeza ubu urunturuntu rwongeye kubyuka aho Bebe Cool adacira akari urutega mugenzi we Bobi Wine nubwo we avuga ko nta bibazo bafitanye.
Bebe Cool yavuze ko Bobi Wine agomba kumusaba imbabazi n’umuryango we aho ahamya ko yawibasiye mu ndirimbo yise ’Mr. Katala’ by’umwihariko umugore we na se. Ngo kubahuka umuryango we byo ntiri mu byo bacoca.
Uyu muhanzi yanashinje Eddy Kenzo kumuhatiriza kwicarana na Bobi Wine mu gitaramo cye avuga ko yari kubanza kumugisha inama mbere yo kubitegura gutyo. Muri iki gitaramo cyari cyagenewe kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi y’umuziki wa Eddy Kenzo yarabahuje baranahoberana.
Bobi Wine yari amaze igihe gito atangaje ko nta kibazo na kimwe afitanye na Bebe Cool kandi ko guhoberana n’uwo muvandimwe nyuma y’igihe kirekire byashimishije imbaga. Ati "Hari ibibazo bikomeye Uganda ifite bitari twebwe, ntibinakwiye kugabanywa gutyo ngo binganishwe na Bobi Wine gusa!"
Nubwo bombi batanze ikimenyetso cyo gukuraho inzigo hagati yabo, Bebe Cool, igitaramo kirangiye hari abanyamakuru yabwiye ko yasuhuzanyije na mukeba we Bobi Wine kubera bari imbere ya Katikkiro wa Buganda [afatwa nka Minisitiri w’Intebe] ndetse no kugira ngo igitaramo kitazamo ikibazo.
Aba bagabo bombi bamaze igihe kirekire batarebana neza ku buryo urwango bafitanye rushobora kuba rumaze imyaka irenga icumi.
Bombi babanje kunga ubumwe mbere yo kutamerana neza. Ubu ni abanzi no muri politiki! Byabaye ibindibindi ubwo Bobi Wine yiyamamariga kuba umudepite akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ari mu ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, mu gihe Bebe Cool we ari umwambari ukomeye wa Perezida Museveni n’ishyaka rya NRM.

Ibitekerezo