Basaninyenzi waryubatse muri Amerika yambitse impeta Umunya-Ethiopia
Tuma Basa , umwe mu bakomeye bazamura abahanzi mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye intambwe nshya yambika impeta umukunzi we ukomoka muri Ethiopia.
Basaninyenzi, akomoka mu Rwanda ariko amaze imyaka myinshi abana n’umuryango we muri Amerika. Yazamuye abatabarika ndetse ari mu nkingi za mwamba mu bafasha uru ruganda kubyara amafaranga.
Ubusanzwe yitwa Tumaine Basaninyenzi ariko yamamaye nka Tuma Basa; akomoka mu Rwanda ndetse ahafite abavandimwe. Nyina na se niho bakomoka gusa bimukiye muri Amerika ari naho baba kugeza ubu.
Ubuzima bwe bw’urukundo bwahindutse. Yerekanye fiancée we witwa Abaynesh Jembere ndetse avuga ko bimuteye ishema.
Yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Jembere yamusomye ku itama undi na we yazamuye ikiganza yerekana ko yambitswe impeta, ayiherekeza amagambo agira ati “Ntewe ishema no kumwita fiancée wanjye”.
Uyu mukobwa, Abaynesh Jembere akomoka muri Ethiopia akaba asanzwe ari umuhanga mu byerekeye ubucuruzi n’ubushabitsi. Ni we washinze inzu ikora amataratara cyane cyane ay’izuba yitwa Jembere ikorera i New York.
Tuma Basa akunze gusura u Rwanda, yaherukaga kuhaza mu ntangiriro za Mata 2018 ubwo yari aje gushyingura nyirakuru witabye Imana, mbere y’aho nabwo yarazaga akahava asuye abavandimwe be batuye i Rubavu ndetse na Nyanza ahahoze hitwa i Butare.
Yakoze mu bigo bikomeye biteza imbere bikanacuruza umuziki birimo Spotify ari nayo yakoragamo mu minsi ishize. Ubu, Tuma Basa yinjiye mu bayobozi bakuru ba YouTube ku Isi aho ayoboye ishami rya Urban Music.
Billboard yatangaje ko uyu mugabo ukomoka mu Rwanda yahawe iyi mirimo mu ntangiriro za Gicurasi 2018 ariko ubuyobozi bukuru bwa YouTube bubanza kubigira ibanga, bwabyemeje kuwa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018.
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’umuziki muri YouTube, Lyor Cohen yavuze ko Tuma Basa yahawe izi nshingano nk’umwe mu bahanga kandi bafite inararibonye mu guteza imbere ubuhanzi.
Mu nshingano afite harimo kongera ububyutse mu muryango w’abakunda umuziki wa Urban Music, guhuza abahanzi bawukora ndetse n’abawumva bakarushaho kwiyongera.
Tuma Basa…
Tuma Basa asanzwe ari umuhanga mu gutunganya muzika akaba afite n’ubumenyi mu kuvanga indirimbo. Yatangiye kwinjira mu byerekeye ubucukumbuzi no guteza imbere Hip Hop ubwo yakoraga muri BET, mu gice cya muzika agisoza amashuri yisumbuye.
Nyuma yo kuva kuri BET yakoreye MTV mu mashami atandukanye aho yayoboraga abapanga imiziki icurangwa. Ubwo yari kuri MTV, nibwo Tuma Basa yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu byerekeye ubucuruzi, yayikuye mu ishuri rya Stern School of Business[rimwe mu agize New York University].
Nyuma yo kuva kuri MTV, Tuma Basa yafashije inshuti ye Sean “Puff Daddy” Combs gutangiza Televiziyo ya REVOLT, icyo gihe yahise agirwa Visi Perezida mu ishami rya Music Programming.
Mu byamwanditsweho ku nkomoko ye, hari ibinyamakuru bigaragaza ko Tuma w’imyaka 42 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga icyo gihe. Ni umwe mu buzukuru ba Pastor Basaninyenzi Musango, ufitanye ubumwe cyane na Pasiteri Ezra Mpyisi.
Akiri muto cyane bahise bimukira muri Ioawa muri Amerika ari naho yabaye mu myaka y’ubuto bwe nyuma ajya kuba muri Zimbabwe aho yamaze imyaka icumi. Yize kaminuza muri University of Iowa ari naho yatangiye gukinira mu ikipe y’ikigo ya Basketball ya Iowa Hawkeyes.

Ibitekerezo