Bakame ni we wifashishijwe! Igikombe gishya cya RPL kiraganurwa na APR FC
Rwanda Premier League yamaze kugaragaza igikombe gishya kizajya gihabwa ikipe yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izajya ihabwa.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rwanda Premier League yagaragaje iki gikombe kizajya gihabwa ikipe yegukanye BK Pro-League.
Iki gikombe RPL ikaba yacyerekanye yifashishije uwahoze ari umunyezamu wakiniye APR FC na Rayon Sports, Ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame.
Kikaba cyerekaniwe muri Stade Amahoro, ni igikombe ubona ko cyitondewe aho byanatumye gitinda, APR FC yagitwaye ntigihabwe umunsi yagitwariye.
Iki gikombe akaba ari cyo buri kipe yegukanye Shampiyona izajya ihabwa (ikimeze nkacyo), APR FC ikaba ari yo igomba kugihabwa bwa mbere nyuma yo kwegukana Shampiyona ya 2025-26.
Iragishyikirizwa kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 nyuma y’umukino usoza Shampiyona bari bukine na Gicumbi FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Ibitekerezo