Imyidagaduro

Ariel Wayz ahataniye igihembo na Zuchu

Ariel Wayz ahataniye igihembo na Zuchu

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Ariel Wayz yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2026, aho azahatanira igihembo kimwe n’ibihangange byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Zuchu wo muri Tanzania.

Ariel Wayz ni we muhanzi rukumbi uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, akaba ahatanye mu cyiciro cya Best Female Artist East Africa.

Muri iki cyiciro ahanganye na Zuchu, Abigail Chams (Tanzania), Winnie Nwagi (Uganda), Jovial na Femi One (Kenya), Haleluya Tekletsadik (Ethiopia) ndetse na Sanaipei Tande.

Zuchu asanzwe ari umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, ibintu bituma iri rushanwa rizaba rikomeye cyane kuri Ariel Wayz ushaka kwandika amateka yo kwegukana iki gihembo.

Abategura AFRIMMA batangaje ko amatora yamaze gutangira, aho abafana bashobora gutora abahanzi bakunda mbere y’uko ibihembo bitangwa ku wa 12 Nzeri 2026 mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Zuchu ahabwa amahirwe yo kukegukana
Ariel Wayz na we ni umwe mu bahatanye muri ibi bihembo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top