Argentina izahura n’u Bwongereza muri ½ nyuma yo gusezereraga u Busuwisi
Ikipe y’Igihugu ya Argentine yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Busuwisi ibitego 3-1 nyuma y’iminota y’inyongera, mu mukino wari ukomeye wabereye i Kansas City.
Argentine yatangiye neza umukino, ifungura amazamu ku munota wa 10 ku gitego cya Alexis Mac Allister watsinze n’umutwe nyuma ya koruneri yari itewe na Lionel Messi.
Nyuma yaho u Busuwisi ntibwacitse intege. Ku munota wa 67, Dan Ndoye yishyuriye ikipe ye nyuma yo guhererekanya neza umupira na Ricardo Rodriguez, awutereka neza mu izamu ryari ririnzwe n’umunyezamu Emiliano Martínez.
Ibintu byarushijeho gukomera ku Busuwisi nyuma y’iminota itanu gusa, ubwo Breel Embolo yerekwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gusanga yigushije agamije gushaka penaliti.
Icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma amashusho hifashishijwe VAR, bituma u Busuwisi busigara bukina ari abakinnyi 10.
Nubwo bwakomeje kwihagararaho, amahirwe yabwo yarangiye mu minota ya nyuma y’inyongera. Ku munota wa 112, Julián Álvarez yatsinze igitego cy’igitangaza ararika umupira awushyira mu nguni, umunyezamu Gregor Kobel ntiyabasha kuwugeraho.
Ku munota wa 121, Lautaro Martínez ashyiraho akadomo atsinda igitego cya gatatu nyuma yo kubyaza umusaruro umupira wari uvuye ku ishoti rya Thiago Almada.
Lionel Messi, uri gukina Igikombe cy’Isi cya gatandatu mu mateka ye, ntiyabashije kubona izamu muri uyu mukino nubwo yagize uruhare ku gitego cya mbere.
Iyi ntsinzi itumye Argentine ikomeje urugendo rwo gushaka kwisubiza igikombe yatwaye mu 2022 ikomeza urugendo rwo gushaka kuba igihugu cya mbere kibashije kwisubiza Igikombe cy’Isi kuva Brazil yabikora mu 1962.
Muri ½ cy’irangiza, Argentine izahura n’u Bwongereza mu mukino utegerejwe na benshi uzakinwa ku wa Gatatu i Atlanta, u Bwongereza nabwo bwaraye busezereye Norvege ku bitego 2-1.

Ibitekerezo