Siporo

APR FC yatsinze Garde Républicaine, amahirwe akomeza kuyoyoka

APR FC yatsinze Garde Républicaine, amahirwe akomeza kuyoyoka

Nubwo APR FC yatsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti ibitego 3-1, amahirwe yo kurenga itsinda ikajya muri 1/2 yakomeje kuba make kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup, APR FC yagarutse mu kibuga kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026 yakinaga umukino wa kabiri mu itsinda A aho yahuye na Garde Républicaine yo muri Djibouti kuri Kigali Pelé Stadium.

Umutoza Talib akaba yari yakoze impinduka aho umunyezamu Ernani Siluane na Seidu Yussif Dauda batari mu bakinnyi bari bukoreshwe kuri uyu mukino.

Hakizimana Adolphe na Mamadou Traore bahise baza muri 11.

APR FC yatangiye ishaka igitego hakiri kare maze abakinnyi barimo Cheikh Djibril Ouattara, Amani Michel, William Togui na Mamadou Traore bagerageje ariko babanza kugorwa n’ubwugarizi ndetse n’umunyezamu.

Ku munota wa 33, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara.

Cheikh Djibril Ouattara yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 40 ku mupira yari ahawe William Togui Mel.

Mamadou Traore yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu ku munota wa nyuma w’inyongera w’igice cya mbere ku mupira yari ahawe na William Togui Mel. Amakipe yaje kujya kuruhuka ari 3-0.

APR FC yashatse ibindi bitego ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye kugeza ku munota wa 86 ubwo Garde Républicaine yatsindaga igite cya mbere cyatsinzwe na Maarpuf Abass Abaneh. Umukino warangiye ari 3-1.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Vipers yatsinze Gor Mahia 1-0.

Ubu Vipers ni iya mbere n’amanota 6, Gor Mahia ifite 3, APR FC 3 Garde Républicaine ifite ubusa.

Djibril Ouattara yatsinze ibitego bibiri
William Togui Mel yatanze imipira 3 yavuyemo ibitego
Mamadou Traore yatsinze igitego cye cya mbere muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top